Itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Hon. Nyirasafari Esperance ari kumwe na Hon. Uwizeyimana Evode bakomeje uruzinduko rw’akazi mu Karere ka Ngororero, mu rwego rwo kureba uko ibikorwa bijyanye n’ubworozi byifashe muri ako Karere, babizeza kubakorera ubuvugizi ku bibazo bihagaragara.
Batangiriye uru uruzinduko mu nzuri za Gishwati ku ikusanyirizo ry’amata rya Bweru mu Murenge wa Muhanda, aho baganiriye n’aborozi ku bibazo bahura nabyo birimo ikibazo cyo kugeza umukamo ku ikaragiro rya Mukamira kubera umuhanda utari nyabagendwa.
Basanze iki kibazo kiri mu nzira zo kubonerwa igisubizo kuko umuhanda uva muri izi nzuri urimo gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA).
Senateri Nyirasafari yagize ati: “Imihanda mibi yo mu nzuri za Gishwati iri mu mpamvu nyamukuru zituma amata atagera ku ikaragiro rya Mukamira ku gihe, bikabangamira aborozi n’urwego rw’ubworozi muri rusange. Tugiye gukora ubuvugizi iriya mihanda itunganywe amata ntazongera kwangirika.”
Aborozi bavuga ko baterwa igihombo kinini no kuba batageza umukamo wabo ku isoko. Banavuze n’ikibazo cyo kutagira ibiryo by’amatungo.
Aha Umuyobozi w’Akarere Nkusi Christophe yavuze ko habonetse rwiyemezamirimo uzatunganya ibiryo by’amatungo mu ruganda rwari rwaragenewe gutunganya imyumbati, rukaza kudakora kubera ikibazo cy’imashini zitujuje ubuziranenge.
Akarere ka Ngororero niko gafite ubuso bugari mu nzuri za Gishwati kurusha Uturere twa Nyabihu, Rutsiro na Rubavu.
Inzuri zifite Koperative y’Aborozi bo mu Murenge wa Muhanda (KAMU) ifite abanyamuryango 82.
Zifite aborozi 367, inka zigera ku 13 000 zikamwa litiro zigera ku 34 000 ku munsi.
Nyuma yo kuganira n’aborozi ku ikusanyirizo ry’amata rya Muhumyo mu Kagari ka Bugarura mu Murenge wa Muhanda, abasenateri basuye umucuruzi w’ibiryo by’amatungo mu Murenge wa Ngororero abasobanurira imbogamizi afite zo kutabonera ibyo biryo ku gihe, ibiciro byabyo bihanitse bityo ntibihure n’ubushobozi bw’abaguzi.
Abasenateri babijeje ubuvugizi
Abasenateri baje kugirana ikiganiro n’abaturage bo mu Murenge wa Ngororero kibanze ku bworozi. Abaturage bavuze ku bibazo binyuranye bahura nabyo mu bworozi, Abasenateri babizeza ubuvugizi.
Mu kwizeza ubuvugizi ku bibazo byagaragajwe, Senateri Uwizeyimana yagize ati: “
“Ibibazo by’ibiryo by’amatungo bidahagije kandi bihenze bikomeje kubangamira aborozi, bigatuma umukamo utiyongera uko bikwiye. Tuzabiganiraho n’inzego zibishinjwe mu kubishakira igisubizo mu gihe gikwiye.”
Abasenateri banagiranye inama n’ibyiciro by’abantu batandukanye bafite aho bahuriye n’ubworozi barimo abavuzi b’amatungo, abarozi b’intangarugero (borora inkoko, ingurube, inka) n’abafashamyumvire mu bworozi.
Ubuyobozi bw’Akarere bwaberetse icyegeranyo cy’uko ubworozi buhagaze mu Karere bwaba ubw’amatungo maremare bwaba ubw’amatungo magufi.
Mu karere ka Ngororero habarurwa inka zisaga 78 000, muri gahunda ya Girinka hamaze gutangwa inka 16 571.
Mu nzuri za Gishwati zigera kuri 367 hororewemo inka 12 457 zitanga umukamo wa litiro zigera ku 33 425; muri zo 4 000 ni zo zigera ku ikaragiro rya Mukamira, naho izigera kuri 29 425 ntizigerayo kubera imihanda mibi.
Amatungo agera ku 12 819 (inka, ingurube, inkonko) afite ubwishingizi.
Hanagaragajwe ingamba ziteganyijwe, mu gukemura ibyo bibazo harimo kuzamura umubare w’abaveterineri bigenga, kongera ubuso buhingwaho ubwatsi bw’amatungo, gukwirakwiza mu Mirenge ahagurirwa ibiryo by’amatungo, guhugura abaveterineri bigenga mu gutera intanga mu ngurube, kubaka uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo mu Karere.
Abasenateri, abayobozi mu nzego zitandukanye basuye ubworozi mu nzuri za Gishwati







Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *