skol

Ngororero: Umuturage ukekwaho ingengabitekerezo yarogoye ijambo rya Perezida Kagame mu Kwibuka, yibasira abarokotse

Yanditswe: Saturday 11, Apr 2026

featured-image

Komiseri mu Muryango IBUKA, Manirarora Annoncée, yavuze ko nubwo hashize imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, hari aho ingengabitekerezo yayo ikigaragara kugeza ubwo mu bikorwa byo gutangira kwibuka muri uyu mwaka, umwe mu baturage yahagurutse ubwo abandi bumvaga ijambo rya Perezida Paul Kagame, we akavuga amagambo yibasira Abatutsi.

Byavugiwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ku wa 10 Mata 2026.

Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngororero ruri mu Murenge wa Ngororero ndetse cyanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin.

Komiseri Manirarora yavuze ko muri ako karere ingengabitekerezo ya Jenoside hamwe ikiri mbisi ndetse ku munsi wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32, abantu babiri bayigaragaje.

Ati “Ejo bundi mu Murenge wa Ndaro, ku itariki 7 Mata 2026, ku isaha Perezida wa Repubulika yatangaga ubutumwa bwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umuntu umwe yarahagurutse avuga amagambo y’uruterasoni ati ‘barimo kwibuka bibuka iki?’ Ntabwo nasubira muri ayo magambo.”

Yakomeje agira ati "Kuri izo tariki 7 Mata nanone, hari umubyeyi wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ari na hano. Ni umubyeyi wagerageje kwiyubaka no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda yanga kuzimya igicaniro ku ivuko, ahagarura inka."

"Uwo munsi izo nka ze barazibye kandi zakamirwaga abana b’Abanyarwanda baturanye aho ngaho. Biragaraga ko tugifite urugendo rurerure mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Manirarora yongeyeho ko hakiri ikibazo cy’imibiri y’abishwe muri Jenoside ikiboneka mu bihe byo kubaka ibikorwaremezo no gucukura imirwanyasuri kandi hari ababizi binumiye ndetse ko hari imibiri bagiye gushyingura yabonetse muri ubwo buryo nyuma y’imyaka 32.

Yaboneyeho gusaba abantu bagifite aya makuru kuyatanga kuko gushyingura uwawe ari ubundi buryo bwo gukira ibikomere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa