skol

Nimpfa bazanshyingure hano - Inkuru ya Somar Talat, Umunya-Syria u Rwanda rwakiriye yabuze epfo na ruguru

Yanditswe: Sunday 08, Feb 2026

featured-image

Somar Talat ni Umunya-Syria wazengurutse ibihugu byinshi, ariko aza kwiyemeza gutura mu Rwanda no kugira ibyo ahakorera, nyuma yo kubona ko ari igihugu kizamufasha kurenga ingaruka z’amateka mabi yanyuzemo.

Uyu mugabo asanzwe ari umuhanga mu bijyanye no guteka, ndetse n’umurimo yakoze hirya no hino ku Isi.

Mu kiganiro Talat yagiranye na IGIHE, yasobanuye uko yisanze mu Rwanda ndetse n’uko yahashinze restaurant iri mu zikunzwe kubera indyo zayo zihariye.

Yavuze ko yize ibijyanye no kwakira abantu (hospitality), ndetse afitemo impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Damascus.

Mu 2003, ni bwo Talat yagiye gukorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu mujyi wa Dubai aho yabanje gukora nk’umutetsi muri za restaurant na hoteli zitandukanye, nyuma atangira gukora mu ndege.

Mu 2009 yaje gusubira muri Syria ashaka kuhatangira ubucuruzi gusa agongwa n’intambara yabaye muri icyo gihugu, ndetse n’imyaka yagombaga kujya mu gisirikare y’itegeko ku muturage wese wo muri Syria.

Ati “Inshuro ubuzima bwanyoroheye ni nk’imwe, ebyiri, eshatu cyangwa enye. Ubwo intambara yatangiraga ni bwo ibikomeye byatangiye mu buzima bwanjye.”

Ubwo intambara yakomeraga Talat yahungiye i Beirut muri Lebanon, aho yatinze kuko yumvaga ashaka kuguma hafi ya Syria yumva ko intambara izarangira vuba.

Yaje kuhava ajya Cambodia kubera ibibazo bya visa ari naho yatangiye gushaka ikindi gihugu yajyamo agatangiriramo ubuzima.

Mu 2016 ni bwo yamenye u Rwanda, igihugu gito kiri mu mutima wa Afurika ahitamo kuba ariho ajya gushakira imibereho.

Ati “Nta kintu na kimwe nari nduziho ariko umwe mu bakora mu ndege ndi kuza ni we wambwiye ngo ugiye muri umwe mu mijyi myiza muri Afurika.”

Yakomeje avuga ko ikintu cya mbere cyamutunguye ageze mu Rwanda ari uburyo yakiriwe neza.

Ati “Ku bibuga by’indege ahantu hose iyo babonye Pasiporo yawe bakureba nk’umuntu utagira aho aba. Ariko hano ho bagusekera bitandukanye, byo kuguha ikaze. Ibintu byose byagenze neza mu minota 30 bari bamaze kunterera kashe muri Pasiporo yanjye.”

Talat avuga ko yagiye mu Rwanda agamije gushaka ahantu ho guturiza aho gukomeza kuzenguruka ibihugu, kandi ageze mu Rwanda yumvise abonye icyo yashakaga.

Asobanura ko kuba mu Rwanda byabanje kumugora kuko hari Abarabu bake, ariko ashimira Osama na Mazim bamufashije bakamumenyereza igihugu.

Icyo gihe ni nabwo yabonye ko mu Rwanda hari ikibazo cyo kutagira restaurant zicuruza ibiryo by’Abarabu ari nabwo yagize igetekerezo cyo gushinga restaurant ye yise ‘Damasquino’.

Iyi restaurant ifite umwihariko wo guteka indyo z’Abarabu ndetse n’uburyo yubatse n’imitako iyigize byose bigaragaza imico y’Abarabu.

Talat avuga ko umutekano n’isuku byo mu Rwanda byongereye ubwiza bwa Damasquino.

Ati “Umutekano, isuku, ikaze, biba bimeze nko kujya iwawe mu rugo. Nabwiye abakozi banjye ngo nimfa muzanshyingure hano abe ariho nduhukira. Nshaka kuguma hano no mu bundi buzima.”

Damasquino ubu ni imwe muri restaurant zikunzwe mu mujyi wa Kigali cyane cyane ku Barabu baba bakumbuye ibiryo by’iwabo kuko iyi restaurant ifite indyo 22 zo mu bihugu by’Abarabu.

Somar Talat yumva no mu bundi buzima yifuza kwibera mu Rwanda

Somar Talat yashimye u Rwanda nyuma yo kuzenguruka ibihugu byinshi by’Abarabu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa