skol

Nta rwango ruba muri njye - Minisitiri Bizimana

Yanditswe: Tuesday 24, Feb 2026

featured-image

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko nta rwango agira kandi nta n’uruzigera rumuranga ariko ko abika amateka ashingiye ku bimenyetso bifatika.

Yabigarutseho mu biganiro bikomeje guhuza Abanyarwanda baba mu Burayi biri kubera mu Bufaransa.

Dr. Bizimana yagaragaje ko hari abakunze kugaragaza ko yanga Abahutu, bashingiye ku mateka avuga, bakagaragaza ko adakunda Abahutu ariko we yemeje ko nta rwango agirira uwo ari we wese.

Ati “Iyo ni yo ndirimbo bahora baririmba, ariko ntabwo urwango rumbamo, ntiruzigera runandanga. Njyewe nandika nkabika amateka ashingiye ku bimenyetso kandi adashobora guhinduka.”

Yakomeje agaragaza ko abavuga ibyo hari n’ubwo bagenda bahimba inkuru zihabanye n’ukuri ku buzima bwe bwite.

Ati “Ariko bose barantuka cyangwa bagahimba inkuru zitari izanjye. Hari umupadiri witwa Rudakemwa Fortunatus wahimbye inkuru yanjye y’ikinyoma. Yavuze ko Bizimana yapfushije nyina akiri muto cyane, akiri uruhinja, ko yonkejwe n’umugore w’Umunyarwandakazi w’Umuhutu, ko byinjiye mu maraso ye, hanyuma ngo murebe uko yica Abahutu. Ibyo ni ubuswa kandi ni ibinyoma byambaye ubusa.”

Yakomeje agaragaza ko atigeze abura ababyeyi be akiri muto ahubwo ko bishwe ku wa 21 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi bityo ko izindi nkuru ari ibihuha.

Igitekerezo cy’iyi nama cyaturutse ku Banyarwanda baba mu mahanga, biganirwaho mu nama y’Umushyikirano ya 19 yabereye i Kigali ku matariki ya 23 na 24 Mutarama 2024. Yateguwe ku bufatanye na Interpeace, Umuryango mpuzamahanga uharanira kubaka amahoro arambye ku Isi.

Uretse Minisitiri Bizimana, mu bitabiriye ibi biganiro baturutse mu Rwanda barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire wanatanze ubuhamya bw’ibihe bikomeye yanyuzemo byo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe umubyeyi we (mama we) ari umwe mu bayigizemo uruhare.

Muri ibyo biganiro Dr Bizimana, yagarutse ku mateka y’ubukoloni u Rwanda rwanyuzemo ari na yo yagejeje kuri Jenoside.

Ati “Kuva u Rwanda rwahabwa ubwigenge n’abakoloni b’Ababiligi mu 1962 rwagize ibyago byo gutegekwa na Leta z’abahezanguni za Perezida Kayibanda na Habyarimana zagenderaga ku ivangura n’amacakubiri atoteza igice kimwe cy’Abanyarwanda b’Abatutsi kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe na Leta ikorwa mu bugome ndengakamere ihitana Abatutsi barenga miliyoni."

Yibukije ko Jenoside yasize umubare munini w’impunzi z’Abanyarwanda, gusa ashimangira ko ari ikibazo ubutegetsi bushya bw’u Rwanda bwakemuye.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko nta rwango agirira umuntu uwo ari we wese

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa