skol
fortebet

Ntazinda Erasme yagejejwe imbere y’urukiko ntiyaburana

Yanditswe: Tuesday 06, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 06 Gicurasi 2025, uwahoze ari Meya w’Akarere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, Ntazinda Erasme yajejejwe imbere y’urukiko ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Sponsored Ad

Ntazinda Erasme yagejejwe ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, ku isaha ya saa saba hafi n’iminota 40 azanwe n’imodoka ya RIB, akaba yagombaga kuburana ku isaha ya saa munani zuzuye nubwo abo mu muryango bahageze mu gitondo baziko aburana saa tatu za mugitondo.

Mu gihe inteko iburanisha yari igeze mu cyumba Ntazinda yagomba kuburaniramo, umunyamategeko wamwunganiraga yavuze ko hari inzitizi umukiriya we afite ku cyaha kimwe ashinjwa kijyanye no guharika n’ubushoreke, kandi ko babona izo nzitizi zitabemerera kuburana ahubwo zigomba kubanza gusuzumwa n’urukiko zigakurwaho, bakazabona kuburana ku ifungwa n’ifungurwa kandi bakanavuga ko ibyo babyemererwa n’itegeko.

Uburanisha yabajije ubushinjacyaha icyo buvuga ku cyifuzo cy’uburana, avuga ko ibyo basaba babyemererwa n’itegeko ndetse urukiko arirwo rubifataho umwanzuro.
Biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko kuri izo nzitizi zatanzwe n’uburana ndetse n’umwunganira mu mategeko, uzasomwa ku wa 09 Gicurasi 2025.

Ntazinda Erasme yegujwe n’inama njyanama y’Akarere ka Nyanza ku wa 15 Mata 2025, ndetse ku wa 16 Mata 2025 urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha [RIB] rutangaza ko rwamutaye muri yombi.Gusa Kugeza ubu ntiharamenyekana ibyaha nyirizina, Ntazinda Erasme ashinjwa.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa