skol
fortebet

Ntimuzemerere na rimwe ababatunga urutoki bababwira uko mwifata-Kagame I Gicumbi

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2017

Sponsored Ad

Paul Kagame uhatanira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi iri imbere, yabwiye abaturage bari bateraniye I Gicumbi ko badakwiye kwemerera umuntu wese abatunga agatoki abareka uko bakwiye kwifata.
Yagize ati "ntimuzemerere na rimwe ababatunga urutoki bababwira uko mwifata….byo FPR yaharaniye, abo yatakarije hano ntabwo byapfa ubusa….”
Yanababwiye ko amashuli, amashanyarazi amazi meza ndetse n’ibindi byose abaturage bakeneye biri mu nzira mu myaka iri imbere. Ati “Ibyiza byinshi biri (...)

Sponsored Ad

Paul Kagame uhatanira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi iri imbere, yabwiye abaturage bari bateraniye I Gicumbi ko badakwiye kwemerera umuntu wese abatunga agatoki abareka uko bakwiye kwifata.

Yagize ati "ntimuzemerere na rimwe ababatunga urutoki bababwira uko mwifata….byo FPR yaharaniye, abo yatakarije hano ntabwo byapfa ubusa….”

Yanababwiye ko amashuli, amashanyarazi amazi meza ndetse n’ibindi byose abaturage bakeneye biri mu nzira mu myaka iri imbere. Ati “Ibyiza byinshi biri imbere kandi biracyadusaba kubikorera, kandi ubushake n’imbaraga birahari, ndetse n’abayobozi beza barahari kugira ngo bafashe bivemo ingufu abantu bakore biteze imbere."

Yavuze ko igikorwa cyo gutora ari ukurinda ibyagezweho no gukomeza kubisigasira mu nzira zose zishoboka. Ati “Gutora ni ugusigasira ibyiza twagezeho tukabirinda, ntawe uzabona aho amenera ngo abisenye".

IJAMBO KAGAME YABWIYE ABATERANIYE I GICUMBI:

“Buriya benshi, bamwe dusanzwe turi abanyagicumbi ku bundi buryo ariko ibyo ndaba mbirekeye aho […] uko twahabereye inshuti, uko twakoranye, uko mwadufashije bigatuma urugamba rushoboka, urugamba ni urugamba nyine ruba rurimo byinshi bikomeye, bigoye ariko twafashe inzira dutera imbere hanyuma ni aha igihugu kigeze. Ariko igihugu kimeze neza umuntu wese waba utekereza uko yaba ameze kose, muri icyo gihe asubiza amaso inyuma akareba aho avuye ubwo akareba aho ageze hagati aho havamo amasomo menshi, higwa byinshi. Twize byinshi rero.

Twize aho tuvuye icyari gitumye turi aho twari turi, twiga byinshi mu kugera aho tugeze. Ubwo ndavuga Gicumbi na FPR kubera ko bifite amateka hamwe n’abandi banyarwanda mu guhindura ubuzima bw’abanyarwanda bose, guhindura igihugu cyacu.

Rero, igikorwa cyatuzanye aha, ubu turi mu matora, turimo kwiyamamaza, ejo bundi itariki enye ukwezi kwa munani, hazaba iki? Gutora icyo bivuze, ni ugukomeza kubaka amateka, ni uguhitamo uko uyakomeza, bivuze gukomeza amajyambere, bivuze gukomeza ubumwe, bivuze gukomeza umutekano.

Nta heza ho kubivugira nka Gicumbi. Rero itariki enye, ubwo turatekereza imyaka irindwi nyuma y’izo tariki enye z’ukwezi kwa munani. Ndibwira ko rwose nta gushidikanya, ko na none nta bakwiye kuba bari ku isonga kutuyobora muri iyo myaka irindwi nka FPR Inkotanyi.

FPR ni nayo ifite uburenganzira ariko n’abandi banyarwanda ngira ngo barabufite ndaza kubigeraho bwo guhitamo nyine uwo mukandida, muzaba mutora umukandida ariko muzaba mutora na FPR ariko ubu uko bimeze muzaba mutora umukandida wa FPR n’indi mitwe ya politiki ndetse n’abandi banyarwanda batari muri ibyo byose.

Icyo mbivugira bifite uko byaje, ngira ngo abanyarwanda barenze miliyoni enye ntabwo nziko bari aba FPR, bari abanyarwanda batandukanye. Ibyo basabye, referendumu twakoze, icyayivuyemo cyari icyifuzo cyaje kuba icyifuzo cya FPR, cy’amashyaka ya politiki yandi umunani n’abandi banyarwanda batari muri ayo mashyaka umunani ndetse batari muri FPR, ubu rero ndibwira ko itariki enye z’ukwa munani, tuzaba twubahiriza icyo cyifuzo.

Rero bantu ba Gicumbi ndetse mwese hafi FPR Inkotanyi ndabashimira kuba mwaje muri benshi, kuba mwaje mubyiteguye ndetse kuba mwiteguye iby’igikorwa cy’itariki enye z’ukwezi kwa munani.

Ibyo icyo bivuze ni bya bindi navugaga ni ubumwe, ni amajyambere, ni umutekano, ni uburenganzira bwa buri munyarwanda ndetse twese hamwe guhitamo ibitubereye n’aho tugana mu buzima bwacu, mu buzima bw’igihugu.

Mwese mubereye u Rwanda, banyagicumbi mubereye u Rwanda, abanyarwanda dufite ubu n’imikorere yabo n’ubushake bwabo babereye u Rwanda twifuza ubu ngubu. Amasomo y’amateka mabi ya politiki mbi twarayize, twabaye abantu bazima, twabereye u Rwanda, twabaye abanyarwanda dukwiriye kuba turibo.

Dukwiye kuba turi abanyarwanda ubu turibo, umunyarwanda ubona undi akamubonamo inyungu, ubuvandimwe, ubucuti akamubona ko bafatanya kubaka igihugu, urwo nirwo Rwanda rutubereye. Ni narwo Rwanda tubereye natwe.

Rero nyine biratangaza kubera ko u Rwanda ubu ngubu, abanyarwanda dufite ubudasa, ubudasa abandi bibaza bati ariko ko mu Rwanda none ho abantu bajya mu gikorwa cy’amatora, bajya mu nzira ya politiki ahandi imenyerewe ko batwika, ko bica, ko barwana, ariko ubwo natwe twarabigize, mwibuke gato natwe niko byari bimeze twari nk’abandi. Igihe cy’amatora cyari icyo kwica, icyo kwihisha hanyuma hakavamo umuntu witwa ngo yatowe n’abantu kubayobora.

Ubudasa bw’abantu ni ukuva muri ibyo tukaba turi aho dushobora kubikora mu ituze, mu byishimo, mu mbyino, mu bushake. Iyo nzira uva hariya ukagera hano nibyo biduha ubudasa. Uko twabigenje twese hamwe ni ubudasa. Aho FPR Inkotanyi n’ingamba yatsinze, n’ibyo yakoreye abaturage n’abaturage benshi ifite bayikurikiye, ubufatanye n’amashyaka n’imitwe ya politiki umunani muri iki gikorwa ni ubudasa, abantu bamwe ntibashobora kubyumva.”

RPF Chairman Paul Kagame campaigns in Nyamirambo | 20 July 2017

ABAGORE B’ABASIRIKARE BAGARAGARIJE KAGAME URUGWIRO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa