Perezida Kagame yashimiye Ingabo za RPA ku butwari n’ubwitange bwazo bwahinduye amateka y’igihugu, avuga ko benshi batagize amahirwe yo kubaho ariko ko ibyo baharaniye bigaragara mu Rwanda rwa none.
Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda mu kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32.
Yavuze ko u Rwanda rwamaze imyaka myinshi muri politiki yo guheza, gutera ubwoba no kubiba amacakubiri, ati “intego y’urugamba rwo kwibohora, yari ugusubiza Abanyarwanda ibyo bari barambuwe. Kubaho mu cyubahiro kandi bafite agaciro, icyakora ibyo bitekerezo bibi ntabwo byazimye burundu, biracyariho mu buryo butandukanye kandi biracyagaragara hirya no hino mu karere kacu.”
“Twabonye byinshi, kandi twarababaye bihagije ku buryo tudashobora na rimwe gufata ibi bitekerezo nk’ikintu cyoroshye.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwubakiye ku mutekano n’imiyoborere myiza, kandi ko umutekano ujyanye no kubaho neza, igihugu kitawushakira gushimwa n’abandi.
Ati “Tudafite umutekano nta kindi cyashoboka, ni yo mpamvu dukomeje kuba maso kandi tugahagarara ku byo twemera. Ibyabaye muri iki gihugu cyacu ntibizongera, ku mpamvu imwe yumvikana. Ntabwo tuzabyemera.”
Yavuze ko u Rwanda rufite urubyiruko rutabaye mu mateka mabi igihugu cyanyuzemo, arusaba kumva ko nta wundi ufite inshingano ku Rwanda kurusha Abanyarwanda ubwabo.
Ati “Hari abashobora kudushyigikira, hari n’abo tutemeranya ku bintu bimwe na bimwe cyangwa se batumva neza icyo dushaka gusa icyo tuzi ni uko amaherezo bose bashobora kudutera umugongo igihe babishakiye. Twe nta yandi mahitamo dufite. Ni inshingano yacu kureba ko umunyarwanda wese ashobora kubaho mu mahoro no gutera imbere mu gihugu cye.”
“Ni yo mpamvu kwibohora bitazigera birangira ahubwo bizakomeza kujyana n’igihe kandi bigaragarire mu mbaraga dushyira mu kuzamura imibereho y’abaturage bacu uko imyaka ishira.”
Perezida Kagame yavuze ko ahazaza h’u Rwanda ari heza kandi hashingiye ku kubaka ubumwe no kwanga amacakubiri hamwe no gufatanya.
Ati “Ibyo twagezeho mu myaka 32 ishize birivugira, dukomeze inzira nziza ariyo twahisemo.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *