Nyabihu: Gishwati amaterasi y’indinganire yazamuye umusaruro w’abahinzi
Yanditswe: Friday 06, Feb 2026
Abaturage bo mu gace gakorerwamo ubuhinzi n’ubworozi ka Gishwati, mu Murenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu, bavuga ko amaterasi y’indinganire bakorewe yabafashije kongera umusaruro wabo ku buryo bugaragara, bava ku musaruro muke biteza imbere.
Bamwe muri abo baturage bavuga ko mbere yo gukorerwa ayo materasi, ubutaka bwabo bwahoraga butwarwa n’isuri bitewe n’imisozi miremire igize ako gace, bigatuma umusaruro ugabanyuka cyane, nyuma yo gukora amaterasi y’indinganire, ibintu byarahindutse.
Umwe mu baturage wo muri aka gace Rwema Radjab, kandi avuga ko bajyaga babona amaterasi y’indinganire ahandi ariko batazi ko no mu gace k’iwabo azahagera, ariko ngo aho ahagereye babonye ibyiza byayo.
Yagize ati: “Mbere twahingaga ibirayi nko kuri hegitari imwe tukabona toni 6 gusa, ariko ubu kubera amaterasi y’indinganire n’imicungire myiza y’ubutaka, dusigaye tweza toni 28 z’ibirayi kuri hegitari. Ibi ni impinduka twishimira cyane.”
Abaturage bakomeza bagaragaza ko ayo materasi yatumye isuri idakomeza kubatwara ubutaka n’ifumbire, kuko biguma mu murima bigafasha ibihingwa gukura neza, byatumye ubutaka buhora buhehereye kandi bugatanga umusaruro urambye.
Si umusaruro w’ibirayi gusa abaturage bishimira, kuko kuri ayo materasi banahahinze ubwatsi butandukanye bwo kugaburira amatungo yabo, cyane cyane inka.
Mukamurigo yagize ati: “Ku mpande z’amaterasi twahateye ubwatsi bwo kugaburira amatungo, cyane cyane inka. Twateye urubingo n’ubundi bwatsi, ubu inka zacu zibona ibyo zirya hafi, umukamo uriyongera. Ubuhinzi n’ubworozi biruzuzanya neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko amaterasi y’indinganire yagize uruhare runini mu iterambere ry’abaturage ba Gishwati.
Yagize ati: “Iki gice kigizwe n’imisozi miremire cyane ku buryo ubutaka bwahoraga bugenda butwarwa n’isuri, gushyiramo amaterasi y’indinganire byatumye habaho impinduka ifatika, abaturage batangira kubona umusaruro mwiza, bikaba intandaro y’iterambere rishingiye ku buhinzi.”
Asaba abaturage gukomeza kubungabunga ayo materasi, bayafata neza kandi bakayitaho, birinda kuyasenya cyangwa kuyakoresha nabi, kugira ngo akomeze kubafasha kongera umusaruro no kwiteza imbere.
Abibutsa ko amaterasi ari igikorwa remezo cy’ingenzi mu buhinzi kirambye, bityo ko kuyabungabunga ari inshingano ya buri muturage.
Abaturage ba Gishwati bavuga ko biteguye gukomeza gufata neza ayo materasi, kuko babonye inyungu zayo mu mibereho yabo ya buri munsi no mu iterambere ry’imiryango yabo.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *