skol
fortebet

Nyabihu: Mpano wari umaze icyumweru kirenga yarabuze yabonetse

Yanditswe: Saturday 30, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’Igihugu yemeje ko umwana w’umukobwa wo mu karere ka Nyabihu witwa Mpano Becky Belle Patient wari umaze icyumweru kirenga yarabuze yamaze kuboneka.

Sponsored Ad

Polisi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yagize iti: "Turabamenyesha ko Mpano Beck Belle wari umaze iminsi umuryango we waramubuze yabonetse, ubu ari mu rugo hamwe n’umuryango we."

Polisi ntiyigeze isobanura aho uyu mwana w’umukobwa usanzwe ari umunyeshuri w’ikigo cy’ishuri cya APAER Kabuga ho muri Gasabo, yabonetse.

Ku wa 21 Ugushyingo ni bwo umuryango wa Mpano w’imyaka 17 y’amavuko wamubuze, mbere yo gutanga intabaza.

Ubwo yari ku ishuri yasabye uruhushya rwo kujya kwivuza araruhabwa arataha.

Nyuma yo gutaha akavuzwa, uyu mukobwa yari yarabuze guhera ku wa 21 Ugushyingo nyuma yo kuva iwabo ku Mukamira ajya akajya mu Mujyi wa Musanze aho yagombaga gufatira imodoka imujyana ku ishuri.

Ababyeyi ba Mpano bavugaga ko bagerageje kugeza ikibazo cyabo muri RIB, ariko ubwo bageragayo bababwiye ko iki kibazo ntacyo babamarira, bakavuga ko bagiye kuri sitasiyo ya RIB ya Musanze/ Muhoza ndetse na Sitasiyo ya RIB ya Nyabihu ntibagire ubufashwa bahabwa.

BWIZA yagerageje kuvugana n’umubyeyi wa Mpano,ati:"Ndishimye kandi ndanashimira BWIZA mwaramfashije cyane,umwana yangezeho nimugoroba,ariko ntabwo ndabasha kuganira nawe birambuye ubu aracyaryamye,nabyuka nibwo turaganira akambwira aho yari ari."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa