skol
fortebet

Nyagatare: Umukobwa wararanye n’umugabo yasanzwe yapfuye, umugabo na we ajyanwa mu Bitaro

Yanditswe: Friday 19, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mbarubucyeye Eric wo mu Murenge wa Nyagatare, Akagari ka Nyagatare mu Karere ka Nyagatare yararanye n’umukobwa uzwi ku izina rya Diane, mu gitondo basanga umukobwa yitabye Imana, uwo mugabo na we ajyanwa mu Bitaro yenda gushiramo umwuka.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha umuseke avuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022, ubwo uyu mugabo wari usanzwe akora akazi ko gucunga umutekano ku iduka riherereye ku isoko rya Nyagatare, yahengereye sebuja wari waramugiriye icyizere akamuha imfunguzo agiye iwe mu rugo na we agahita yinjiza uwo mukobwa barararana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jane yahamirije kiriya kinyamakuru ko ayo makuru ari ukuri ndetse ko kuri ubu umugabo arembeye mu Bitaro bya Nyagatare.

Uyu muyobozi yavuze ko umuntu atakwemeza ko kuba bararanye ari yo ntandaro y’urwo rupfu kuko ku ruhande rwabo hari imbabura iriho amakara bikekwa ko na yo yaba intandaro nubwo hagikorwa iperereza.

Yagize ati “Nibyo koko yari yararanye n’umugabo ukurikije uko twabasanze. Umugabo bararanye ntabwo turamenya niba ari umugabo cyangwa atari umugabo we, ariko bombi nta we ushobora kuvuga kuko umwe yapfuye undi ariho ntarashobora kuvuga ari muri koma.”

Yongeyeho ko umukoresha we yahamije ko atari umugore we ahubwo yari asanzwe ari umukiriya wabo.

Yakomeje ati “Ikigaragara ni uko ahantu baryamye, twasanze bari bameze nk’abantu bari baryamanye, iruhande rwabo hari imbabura irimo amakara. Icyo umuntu yahita akeka cyo iyo mbabura bashobora kuba bayinjije mu nzu batayijimije noneho bakaba baje kugira ikibazo cyo kubura umwuka.”

uyu muyobozi yasabye abaturage bafite ibikorwa by’ubucuruzi mu isoko kubahiriza amabwiriza bahawe arimo kutarara mu iduka.
Yagize ati “Hari amazu y’ubucuruzi agira aho kurara ariko hari andi y’ubucuruzi acurururizwamo bagataha.”

Yongeye gusaba abaturage kudasiga imbabura icanye ngo bajye kuryama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa