skol
fortebet

Nyamagabe: Inzoga zitujuje ubuziranenge zahitanye umwana w’imyaka 13

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Friday 31, Jul 2026

Nyamagabe: Inzoga zitujuje ubuziranenge zahitanye umwana w'imyaka 13

Sponsored Ad

skol

Umwana w’imyaka 13 yapfuye azize inzoga zitujuje ubuziranenge yanywereye mu bukwe, abandi 37 zibagiraho ingaruka, bakaba barwariye kwa Muganga.

Byabereye mu Mudugudu wa Rugazi, Akagari ka Sekera, umurenge wa Musebeya, Akarere ka Nyamagabe.

Amakuru dukesha bamwe mu baturage bo muri uyu mudugudu, bavuga ko uwari ufite ubukwe yagiye gusaba uburenganzira ku Murenge abamenyesha ko afite ubukwe bw’umwana we, bityo ko bagomba kumuha uruhushya agakoresha inzoga n’ibiribwa byujuje ubuziranenge.

Abo baturage bavuga ko uyu muturage yaje guhabwa uruhushya rwo gukoresha inzoga zemewe, ariko ntiyakuriza amabwiriza kuko hari n’abamutwerereye ubushera, imitobe n’izindi nzoga, bamwe mu batashye ubukwe bazinyoye zibagiraho ingaruka aribwo zishe n’uyu mwana w’imyaka 13 y’amavuko.

Umwe yagize ati:“Usibye uwo mwana zahitanye, hari abandi 30 zagizeho ingaruka bajyanwe mu Bitaro”.

Guverineri w’intara y’amajyepfo, Kayitesi Alice waje kwihanganisha umuryango wagize ibyago, avuga ko uwo muturage yatanze ibyo kunywa n’ibyo kurya ariko bukeye bamwe bagaragarwaho n’uburwayi bwatewe n’ibyo bafashe bitari byujuje ubuziranenge.

Ati: “Twagize ibyago umwe muri bo w’imyaka 13 akaba yari Umuhungu yahaburiye ubuzima abandi 37 bakaba bari gukurikiranirwa kwa Muganga.”.

Guverineri Kayitesi avuga ko kugeza ubu abarwariye kwa Muganga batangiye koroherwa ndetse bakaba bagiye gusezererwa.

Yihanganishije Umuryango wabuze Umwana, yifuriza gukira abakirwaye.

Guverineri yasabye abaturage gukunda ubuzima no kubusigasira birinda ibyo kunywa no kurya ibitujuje ubuziranenge kandi bagakurikiza inama bagirwa n’Inzego z’Ubuyobozi ndetse n’abaganga mu gutegura amafunguro yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa