Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe imibereho myiza, Uwamariya Agnes, rumukekaho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ihohoterwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya, Nkurikiyimana Pierre, yakoreraga umugore wayoboraga kamwe mu Kagari ko muri Musebeya.
Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha Dr. Murangira B Thierry, yatangaje ko taliki 24 na 29 Nyakanga RIB yafunze Abayobozi babiri mu Karere ka Nyamagabe aribo Agnès UWAMARIYA, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage na Pierre NKURIKIYIMANA, umunyamabanga nshingwabikorwa(Gitifu) w’umurenge wa Musebeya.
Gitifu akurikiranweho ibyaha bine birimo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gufata icyemezo gishingiye ku rwango no gusaba cyangwa gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Visi Meya UWAMARIYA akaba akurikiranweho icyaha cyo kutamenyesha icyaha cy’ubugome.
Amakuru avuga ko ibyaha Gitifu NKURIKIYIMANA akurikiranweho yabikoreye Gitifu w’akagali ka Rusekera, kamwe mu tugali tw’Umurenge wa Musebeya yari ayoboye.
Amakuru avuga kandi ko uyu mukozi yamenyesheje Visi Meya UWAMALIYA ibi byaha Umuyobozi we w’Umurenge amukorera ariko bigasa n’aho uwo arega ariwe yaregeraga ntagire icyo amufasha ngo n’ikibazo cye ntakigeze byibuze ku zindi nzego, haba RIB, NYOBOZI, JOC cyangwa se INAMA Y’UMUTEKANO.
Umuvugizi wa RIB akaba yatangaje ko aba Bayobozi bafunzwe nyuma y’iperereza kuri aya makuru ubu bakaba bafungiye by’agateganyo ku ishami ryayo rya Gasaka muri Nyamagabe mbere y’uko dosiye yabo ishyikirizwa Ubushinjacyaha.
Igihano gito ku byaba bakurikiranweho RIB ivuga ko ari igifungo cy’amezi 6 naho igihano kinini kikaba igifungo cy’imyaka 15.
RIB kandi ikaba isaba Abayobozi kurinda no kurengera abo bayobora no kudahishira ikibi ari nako isaba n’abandi bakozi mu nzego zinyuranye bakorerwa ihohoterwa n’Abayobozi babo kutariceceka.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *