skol

Nyamagabe: Umukozi w’Umurenge wa Nkomane akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside

Yanditswe: Monday 23, Jun 2025

featured-image

Umukozi w’Umurenge wa Nkomane, ushinzwe Imibereho myiza y’abaturege, ufite imyaka 60 y’amavuko, yafunzwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amakuru avuga ko yatawe muri yombi ku wa 19 Kamena 2025, akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyamasheke ari na ho akomoka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yabwiye IGIHE ko uyu mukozi ari mu maboko y’ubutabera kugira ngo hamenyekane neza uruhare rwe muri Jenoside.

Ati “Yafashwe n’inzego zibishinzwe ku wa 19 Kamena 2025, akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu rero akaba akurikiranwe n’ubugenzacyaha, ibindi birenzeho biri mu bubasha bwabo, twabibarekera bagakora akazi kabo. ”

Hari amakuru avuga ko ubwo hatangiraga iperereza kuri we mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2025, yahise acika ubugenzacyaha, ariko akabiherekeresha kwaka ikiruhuko cy’uburwayi. Nyuma ngo yaje kugaruka mu kazi ari nabwo yahise atabwa muri yombi

Umukozi w’Umurenge wa Nkomana muri Nyamagabe, ushinzwe imibereho myiza yatawe muri yombi akekwaho uruhare muri Jenoside

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa