skol

Nyamasheke: Abaturage bahisemo gukora ibiryo by’amatungo mu masazi kuko ibisanzwe bikosha

Yanditswe: Sunday 08, Feb 2026

featured-image

Abaturage bo mu Murenge wa Kirimbi uherereye mu Karere ka Nyamasheke, bahisemo gutangira kwikorera ibiryo by’amatungo mu masazi borora akungahaye ku ntungamubiri, nyuma y’uko ibiciro by’ibisanzwe bitumbagiye ku isoko, bakabona batapfa kubyigondera.

Abakora ibi biryo by’amatungo ni abaturage bibumbiye mu mpuzamatsinda yitwa Wisigara mu iterambere igizwe n’abaturage 61 bakorera mu Mudugudu wa Gisesero mu Kagari ka Muhororo mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke.

Muri uyu murenge abaturage borojwe amatungo magufi 4.973 arimo inkoko, ihene ndetse n’ingurube, bigizwemo uruhare n’umushinga PRISM watangijwe na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, IFAD, binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Ubusanzwe ibiryo by’amatungo muri Nyamasheke babitumizaho i Kigali ariko ngo muri iyi minsi ibiciro bya byo byaratumbagiye mu buryo bukomeye, umufuka w’intungamubiri wa Gorilla bawuguraga ibihumbi 25 Frw ku bilo 50, uyu munsi ngo ugura hafi ibihumbi 40 Frw.

Ibi byatumye batangira korora amasazi akungahaye ku ntungamubiri ndetse banahinga ibindi byatsi bita Azola na byo bikungahaye ku ntungamubiri. Bafata ibisigazwa by’umuceri bitera imbaraga bakavangamo ifu ya ya masazi ndetse na Azola bakabona ibiryo by’amatungo byiza.

Ni ubworozi bugeze ahantu heza kuko kuri ubu basigaye babona ibilo 40 by’intungamubiri zikomoka ku masazi borora, bakongeramo izo bakura mu byatsi bya Azola.

Umuyobozi w’impuzamatsinda Wisigara mu iterambere, Nzayisenga Aimable, yavuze ko ibiryo by’amatungo bakuraga i Kigali bikabageraho bibahenze aribyo byatumye batangira korora ayo masazi.

Ati “Turagenda tukagura sondori zitera imbaraga tukavangamo Azola twikorera ndetse n’inigwahabiri (amasazi borora akabyara proteine) ubundi tukagira ibiryo by’amatungo bikungahaye.’’

Nzayisenga yavuze ko aribwo bagitangira uyu mushinga kuko babanje gushaka amasazi menshi abyara proteine ndetse na Azola nyinshi kugira ngo babanze babihe abanyamuryango babo, amatungo bafite abanze akure ase neza hanyuma abaturage nibabibona nabo batangire kugura.

Nyiransengiyumva Charlotte utuye mu Mudugudu wa Gisesero mu Kagari ka Muhororo, yavuze ko ibiryo by’amatungo bigitangira guhenda yahise areka kubigura atangira kujya aziha ibyatsi, nyuma ngo ubwo babigishaga korora amasazi ndetse na Azola nibwo ingurube ze zongeye gusa neza cyane.

Ati “Ibiryo by’amatungo byarazamutse cyane kubigura ndabireka mbivamo, ubu nongeye kugura ibitera imbaraga aho batwigishirije kwikorera ibiryo by’amatungo byiza tubikuye mu korora amasazi ndetse no kwikorera Azola, amatungo yanjye ubu yarongeye asa neza kuko mfite ingurube eshatu n’inkoko nyinshi.’’

Nyirandama Agnes utuye mu Mudugudu wa Rusebeya ufite ingube enye, yavuze ko kwiyororera amasazi byamufashije kwikorera ibiryo by’amatungo byiza kandi bikungahaye ku ntungamubiri.

Yavuze ko mu minsi ishize yashyize ku isoko ingurube nto yagaburiye izi ntungamubiri, bamuha ibihumbi 50 Frw kuri buri kibwana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, Uwizeyimana Emmanuel, yavuze ko ikibazo cy’ihenda ry’ibiryo by’amatungo banakigejeje ku Basenateri ubwo babasuraga mu minsi ishize.

Yavuze ko kuba abaturage basigaye babyikorera bifasha mu kongera umusaruro.

Ati “Icya mbere mbona ni ubwo bumenyi bafite no kuba babasha kubyikorera, nubwo bikiri bike ugereranyije n’ibiryo by’amatungo bikenewe ariko nibakomeza kubikora bizagera igihe n’abandi bagende babigiraho noneho cya kibazo cy’ibiryo by’amatungo bihenze gikemuke.’’

Kugeza ubu umushinga PRISM ukorera mu mirenge itanu yo mu Karere ka Nyamasheke irimo Mahembe, Gihombo, Kirimbi, Cyato na Rangiro. Abaturage baho bahawe amatungo magufi 24.859 arimo inkoko, ihene ndetse n’ingurube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa