skol

Nyamasheke: Barasaba ko inzoga yitwa ‘Ruyaza’ icika burundu

Yanditswe: Wednesday 29, Apr 2026

featured-image

Abaturage bo mu Murenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke bavuga ko batewe impungenge n’inzoga itujuje ubuziranenge yitwa Ruyaza (Ruyazubwonko), abayinywa bamara kuyisinda bagateza intugunda mu baturanyi babo n’imiryango yabo no guhoza iyo miryango y’abayinywa mu bukene bukabije.

Iyi nzoga bita Ruyaza basa n’abahinnye amagambo kuko ubundi yitwa ‘Ruyazubwonko’ iboneka cyane mu tubari two mu Mirenge ya Cyato na Kanjongo muri ako Karere, abaganiriye na Imvaho Nshya bakavuga ko ibyo yengwamo n’uko igenza abayinyoye bituma bifuza ko icika burundu.

Umwe yagize ati: ”Ni umutobe benga mu bitoki, bakawuteka, wamara kubira bakawutereka ukaba akazuyazi, bagashyiramo ibitubura bakoresha bakora imigati n’amandazi bita pakimaya, igashya ikabira, igahinduka umweru dede.”

Yongeyeho ati: ”Abashaka kuyitagatifuza no kuyorohereza ubukana bayinywa bayita ‘Amata’ kubera uburyo iba isa nayo, ikanahenduka cyane kuko icupa ryayo rigura amafaranga y’u Rwanda 200 mu gihe urwagwa rwiza icupa rigura 1,000 Frw, bigatuma bamwe bayinywa nk’abayiyahuza.”

Undi yagize ati: ”Ahandi iteza umutekano muke ni muri santere y’ubucuruzi ya Kirambo mu Murenge wa Kanjongo, aho abagore n’abakobwa bicuruza bamara kuyisinda bagatangira kurwana n’abagabo n’abasore bayisangiye bagakomeretsanya bigateza umutekano muke.”

Akomeza agira ati: “Kuyita Ruyaza (Ruyazubwonko) ni uko uwayinyoye amera nkuwataye umutwe, ubwenge busa n’ubwagiye, ntacyo agitinya ari na yo mpamvu n’ibyo ibakoresha biba ari bibi cyane tugasaba ko yacika burundu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Munyurwa Venant, avuga ko, nyuma yo kumva abaturage bayinubira banatanga amakuru y’ingaruka zayo zinagera ku batayinyoye, ubuyobozi bwafashe ingamba zo gukora umukwabu mu bayenga n’abayicuruza hafatwa abantu 6.

Ati: “Ikibabaje ni uko abo twafashe bose uko ari 6 bayicururiza mu ngo zabo bahinduye utubari, kandi kizira kikaziririzwa guhindura akabari inzu ituwemo n’umuryango.”

Yongeyeho ati: “Abafashwe twabashyikirije sitasiyo ya RIB ya Kanjongo ngo bakurikiranwe, inzoga turazimena, tunakoresha inama abaturage tubasaba kuduha amakuru y’ahandi bakeka hose ubucuruzi bwazo, tukabuca burundu.”

Ashimira abaturage batanze amakuru yatumye bariya bazengera, bakanazicururiza mu ngo bafatwa zikanamenwa, akabasaba gukomereza aho zigakumirwa zitaranagera mu bato kubera uko kuzengera no kuzicururiza mu ngo.

Abaturage bifuza ko inzoga yitwa Ruyazubwonko yacibwa burundu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa