Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite purake RAF 487 isanzwe itwara inka, yavaga mu Karere ka Nyamagabe yerekeza mu ka Rusizi yari itwaye inka 26 n’abantu 3 barimo umushoferi wayo, yageze mu Mudugudu wa Rwumba, Akagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke ikora impanuka, ihitana umuntu umwe n’inka 3.
Mukama Jean de Dieu uri mu bahageze mbere impanuka ikiba, yavuze ko ako gace gakunze
kuberamo impanuka z’amakamyo za Fuso kubera cyane cyane kubura feri n’abashoferi baba
bagisohoka mu ishyamba rya Nyungwe bananiwe, batabanje guhagarara ngo baruhuke gato, agakeka ko
n’uyu yaba yahuye na kimwe muri ibyo.
Ati: “Nari ndimo manuka nerekeza mu Buhinga, mbona FUSO yari itwaye inka harimo umushoferi
n’abandi 2 ibaye nk’ibuze feri irabirinduka igwa munsi y’umukingo.
Twahise dutabara n’abandi baturage, abapolisi na bo bahise bahagera batubwira ko umuntu umwe ahise apfa, umushoferi agakomereka bikomeye, hanapfuye inka ntahise menya umubare kuko nahise ngenda. Yari impanuka mbi cyane yabereye mu ikorosi risanzwe rigora abashoferi benshi.’’
Ndekezi Emmanuel na we wari uhari,yabwiye Imvaho Nshya ko polisi yahise ihagera na bo
nk’abaturage bagatabara, bagasanga umwe yapfuye n’inka 3.
Ati: “Umushoferi we ntibatubwiye imyirondoro ye kuko bahise bamujyana ku kigo nderabuzima cya
Gisakura. Uwahise yitaba Imana yitwaga Nzisabira Vedaste w’imyaka 33. Nambajimana Emmanuel
w’imyaka 30 we ntacyo yabaye. Inka 3 zahise zipfa, ntitwameye niba hari izapfuye nyuma.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, Harindintwari Jean Paul, yabwiye
Imvaho Nshya ko byagejeje mugitondo cyo kuri uyu wa 6 Nyakanga 2026 bamaze kubarura inka 3
zapfuye, barazitwika barazitaba, izisigaye ba nyirazo baza kuzitwara.
Ati: “Uwitabye Imana yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Bushenge, umushoferi ari
kwitabwaho n’abaganga ku kigo nderabuzima cya Gisakura, imodoka iracyari aho yakoreye
impanuka, inka zitapfuye ba nyira zo bazijyanye.”
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel
yabwiye Imvaho Nshya ko umushoferi yageze aha mu Mudugudu wa Rwumba akananirwa gukata
ikona rihari imodoka ikagusha urubavu, hapfamo umuntu 1 wari uyirimo,n’inka 3, hanakomereka
umushoferi.
Ati: “Umurambo wajyanywe mu bitaro bya Bushenge, umushoferi ajyanwa ku kigo nderabuzima cya
Gisakura. Icyateye impanuka ntikiramenyekana kuko tukibikurikirana.”
Yakomeje ati: “Tuributsa abatwara ibinyabiziga kuzirikana kujyana imodoka muri controle technique,
kutarenza ibiro byagenwe igihe bazipakira no kutirengagiza ibyapa kuko harimo n’ibigena
umuvuduko bagenderaho bitewe n’aho bageze, nko mu ikona, mu nsisiro n’ahandi.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *