Nyamasheke: Umugabo bikekwa ko arwaye mu mutwe yatemye abantu babiri barapfa, araswa ashaka gutema umupolisi
Yanditswe: Thursday 06, Feb 2025

Niyonagize Xavier wo nu Karere ka Nyamasheke bikekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe yishe atemye umugore we, Uwiragiye Costasie w’imyaka 45 n’umuturanyi we, Mukarurangwa Béatrice w’imyaka 60.
Byabereye mu Mudugudu wa Kasenjara, Akagari ka Karusimbi, Umurenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke ku wa 6 Gashyantare 2025.
Mu masaha ya mu gitondo nibwo uyu mugabo w’imyaka 50 bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe yafashe umuhoro atema inka, umugore we wari utwite, atema n’umuturanyi.
Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu mugabo yajyaga afatwa n’uburwayi bwo mu mutwe bakamusengera agakira. Uyu munsi ngo byari byongeye bajya kumusengera n’ubundi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Mukabarahira Jeannine yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye ndetse ko bajyanye aho byabereye n’inzego zirimo Polisi, DASSO ndetse na RIB.
Bakigerayo ukekwa yasohotse ashaka gutema umupolisi ahita araswa arapfa.
Biteganyijwe ko imirambo ijyanwa ku Bitaro bya Bushenge, mu gihe harimo hategurwa uburyo bwo kuyishyingura.
Uyu mugabo n’umugore we basize abana bane, umuto muri bo afite imyaka itanu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *