skol
fortebet

Nyamasheke: Umukobwa yiyahuye kubera nyina wamwitaga ’mukeba we’

Yanditswe: Friday 25, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 22 wo mu Murenge wa Bushekeli mu karere ka Nyamasheke yasanzwe ku nkombe z’umugezi wa Kamiranzovu yapfuye, hakekwa ko yiyahuye kubera ko nyina yamwitaga mukeba we.

Sponsored Ad

Byabereye mu Mudugudu wa Kalambi Akagari ka Mpumbu, Umurenge wa Bushekeli ku wa 25 Mata 2025.

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku wa 24 Mata ni bwo uyu mukobwa wari umaze iminsi abwira abo bakoranaga akazi ko gusoroma icyayi cya Gisakura ko aziyahura, yavuye mu rugo agiye ku gasentere ntiyagaruka.

Bucyeye bwaho umurambo we wabonetse ku nkombe z’umugezi, mu gushaka icyamwishe abaturage bahuriza ku gukeka ko yiyahuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Bushekeli, Habarurema Cyprien yabwiye IGIHE ko amakuru bahawe n’abaturanyi ari uko umuryango wa nyakwigendera utari ubanye neza, umukobwa yagaragazaga ko nyina ari we munyamakosa.

Amakuru avuga ko nyina yamuhozaga ku nkeke kugeza aho amwita umugore wa Se [mukeba we], ari na yo mpamvu ikekwa ko yamuteye kwiyahura.

Ati "Ubutumwa twahaye abaturage ni ukwirinda amakimbirane yo mu miryango kuko iyo bitinze havamo imfu. Ababyeyi turabasaba kwirinda guhoza abana ku nkeke no kutabakururira mu makimbirane bafitanye".

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa