skol

Nyamasheke: Umurambo w’umugore waciwe amabere wasanzwe ku muhanda

Yanditswe: Tuesday 03, Feb 2026

featured-image

Umugore wo mu Karere ka Nyamasheke w’imyaka 59 yasanzwe mu muferege w’umuhanda yishwe atewe ibyuma, akurwamo amaso, akatwa ibere ndetse anajombwa igiti mu gitsina hakekwa abantu batatu barimo n’umugabo we n’umukobwa wa mukuru we.

bi byabereye mu Mudugudu wa Gahondo, Akagari Mpumbu, Umurenge wa Bushekeli ku wa 1 Gashyantare 2026.

Ahahana saa Tanu z’ijoro ni bwo abaturage babonye uyu mubyeyi witwa Nyiranzabamwita Phelomène mu isantere y’ahitwa i Kigali ahazwi nko kwa Sebujangwe yapfuye bahita babimenyesha ubuyobozi.

Umwe mu ba Nyirazabamwita yavuze ko uwa mbere bakeka ari umukobwa wa mukuru wa nyina kuko ngo yari amaze iminsi yigamba ko atazageza tariki 15 Gashyantare atamwishe.

Uyu mwana avuga ko icyo bapfuye ari icupa ry’inzoga nyakwigendera yaguriwe n’umukwe we, uwo mukobwa akarimushikuza akariha abagabo bari kumwe mu kabari, hanyuma Nyiranzabamwita akabwira nyir’akabari ko iryo cupa aryishyuza n’uwo mukobwa.

Ababonye umurambo w’uwo mugore wari wavuye mu rugo agiye ku isantere bavuga ko abamwishe bamukase ibere, bamukuramo amaso, banamujomba igiti mu gitsina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeli, Jean Paul Harindintwari yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bajyanyeho n’inzego z’umutekano.

Ati "Hari abantu batatu bafashwe. Ubutumwa twahaye abaturage ni ukubasaba kujya batangira amakuru ku gihe, igihe babonye ikintu gishobora guhungabanya umutekano, no kujya begera ubuyobozi bukabafasha gukemura amakimbirane bagiranye".

Umurambo wa Nyiranzabamwita wajyanywe ku Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa