skol
fortebet

Nyanza: Polisi yarohoye imirambo y’abantu barohamye mu mazi

Yanditswe: Friday 11, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kane, taliki ya 10 Gashyantare Abapolisi bo mu ishami rishinzwe Umutekano wo mu mazi, bazobereye mu gutabara no gushaka abantu cyangwa ibintu byaguye mu mazi (DIVERS), bakuye mu mazi imibiri ibiri y’abantu bari baguye mu mazi.

Sponsored Ad

Ku Mugoroba wo ku italiki ya 8 Gashyantare, nibwo uwitwa Niringoyimana Jean Claude w’imyaka 26 yaguye mu cyuzi cyuhira imyaka cya rwabicuma yiyahuye, Mu gikondo kandi cyo kuwa 10 Gashyantare Harindintwari Jean Pierre w’imyaka 23 yaguye mu cyuzi cya bishya arimo kuroba.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko abaturage n’imiryango ya banyakwigendera bari babuze uko babona imibiri ya banyakwigendera ngo ishyingurwe aribwo Polisi yihutiye gukuramo iyo mibiri.

SP Kanamugire yagize ati " Harindintwari yaguye mu mazi arimo kuroba Mu rukerera rwa taliki ya 10 Gahyantare, uwo bari kumwe yagerageje kumurohora ariko biranga." akomeza avuga ko bakangurira abarobyi kwirinda kujya kuroba batazi koga kandi batanambaye umwambaro wabafasha kwirinda kurohama ariwo bita (LIFE JACKET).

Abaturage kandi bakanguriwe kwicungira umutekano ku biyaga n’ibyuzi biri aho baguwe, mu rwego rwo gukumira impanuka yahabera ikaba yahitana Umuntu.

BWIZA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa