skol
fortebet

Nyanza: RIB yataye muri yombi umukobwa ukora uburaya ukekwaho kwica umukecuru

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Friday 06, Feb 2026

Nyanza: RIB yataye muri yombi umukobwa ukora uburaya ukekwaho kwica umukecuru

Sponsored Ad

skol

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umukobwa w’’imyaka 19 y’amavuko ukekwaho gukubita umukecuru w’imyaka 62 bikamuviramo gupfa, wari utuye mu Mudugudu wa Nyanza mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana,Akarere ka Nyanza.

Amakuru aturuka muri aka gace , avuga ko uyu mukobwa yakubise uwo mukecuru wari usanzwe ari umujyanama w’ubuzima, nyuma yo kunanirwa kumvikana n’umugabo bari bagiye kuryamana.

Umwe mu batangabuhamya yagize ati “ Yari yumvikanye n’umugabo ko ari bumwishyure amafaranga 1000 umugabo arabyanga amubwira ko amuha 800 basererera mu muhanda noneho uwo mukobwa akubita uwo mukecuru wari mu muhanda yitura hasi.”

Yongeye uwo mukobwa nta kintu na kimwe yapfuye n’uwo mukecuru ndetse anashimangira ko yari yarigize igihazi.

Akomeza avuga ko ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Nyanza, yahise ahagera ahita afatanya n’abaturage bari aho bahita bajyana uwo mukecuru kwa muganga ariko birangira ashizemo umwuka.

Ati “ Ushinzwe umutekano yahise aza bamujyana kwa muganga mugitondo nibwo batubwiye ko yapfuye.”

Yonegeyeho ko uwo mukobwa yahise afatwa n’umurambo wa nyakwigendera nawo uhita ujyanwa ku Bitaro bya Nyanza.

Amakuru avuga ko kugeza ubu uyu mukobwa afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa