skol
fortebet

Nyanza:Umugabo yashimuswe n’Abarundi ubwo yahiraga ubwatsi bw’amatungo

Yanditswe: Friday 22, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Hagenimana Theogene wo mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Mbuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza yashimuswe n’inzego z’umutekano i Burundi zimufatiye hakurya y’umugezi w’Akanyaru ubwo yahiraga ubwatsi bw’amatungo.

Sponsored Ad

Amakuru ahari avuga ko Hagenimana yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 21 Nyakanga 2022 ubwo yari yagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo yabo, anyuze mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara yambuka Akanyaru agera ku butaka bw’iBurundi ari naho abapolisi n’Umusirikare 1 bo muri iki Gihugu cy’abaturanyi bamufatiye.

Bamwe mu batuye muri aka gace ndetse babonye ibyabaye babwiye Umuseke ko abo mu muryango wa Theogene bagerageje gutakamba ngo barebe ko bamubaha ariko inzego z’umutekano zimufite zikamubima.

Mukanyandwi Adda wo mu Mudugudu wa Mukoni mu Kagari ka Mbuye yagize ati"“Batakambye bemera no gutanga ikiguzi cy’ibihumbi 150 by’uRwanda abamufite banga kuyafata.”

Mukanyandwi avuga ko bamenye ko bakimufata bamutemye bamukura n’amenyo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi Murenzi Valens avuga ko uyu muturage yashatse kurwanya inzego z’umutekano zimushyiraho amapingu zimutwara ahantu hataramenyekana.

Ati “Hagenimana yatemye umupolisi w’u Murundi kandi bamusanze ku butaka bwabo tugiye kubikurikirana.”

Murenzi yavuze ko agace bamufatiyemo ari ako muri Komini Bugabira, Zone ya Kiyonza, Segiteri ya Kyiri ku Gasozi ka Ngaragu mu Ntara ya Kirundo.

Cyakora uyu Muyobozi yahakanye amakuru avuga ko uyu muturage yatemwe anakurwa amenyo n’inzego z’umutekano z’uBurundi.

Uyu muyobozi avuga ko ari ikibazo inzego ku mpande zombi zigomba kuganiraho, agasaba abaturage kwitwararika birinda kwambuka umupaka uko bishakiye.

Source:Umuseke

Ibitekerezo

  • Harya ko bavuga, nk’uwo wafatiwe iw’abandi, agatema umupolisi waho, ikosa u Burundi bufite ni irihe? Uvuga se we ko umuntu wabo yakuwe amenyo, abeshya,si ugushaka guteranya abaturanyi? Uwo we se,ntacyo amategeko amuteganyiriza?

    Harya ko bavuga, nk’uwo wafatiwe iw’abandi, agatema umupolisi waho, ikosa u Burundi bufite ni irihe? Uvuga se we ko umuntu wabo yakuwe amenyo, abeshya,si ugushaka guteranya abaturanyi? Uwo we se,ntacyo amategeko amuteganyiriza?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa