skol
fortebet

Nyanza: Umusore akurikiranweho gushaka kwica nyina kubera amafaranga

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Monday 25, May 2026

Nyanza: Umusore akurikiranweho gushaka kwica nyina kubera amafaranga

Sponsored Ad

skol

Uyu musore yagiye kwa nyina afite umuhoro, aramufata avuga ko atari bumurekure atamuhaye miliyoni 2 bitaba ibyo akamwica maze nawe agahita yiyahura.

Umusore w’imyaka 32 wo mu karere ka Nyanza akurikiranwe n’inzego za Polisi nyuma yo gushinjwa gushimuta nyina no kumusaba amafaranga angana na miliyoni 2,000,000 Frw amubwira ko natayamuhaye amwica, na we akiyahura.

Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze avuga ko uyu musore utuye mu mudugudu wa Kamushi, akagari ka Nyarusange, umurenge wa Rwabicuma ku wa 22 Gicurasi 2026 yaje kwa nyina mu gitondo cyo kuri uwo munsi, amubwira ko agomba kumuha amafaranga miliyoni ebyiri, bitaba ibyo akamwica, na we akiyahura.

Uyu musore ubu ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi mu karere ka Nyanza, aho akurikiranweho ibyaha birimo gutera ubwoba no kugambirira gukora icyaha cy’ubwicanyi. Bivugwa ko icyo gihe yaka nyina ayo mafaranga yari afite umuhoro yashakaga kumutemesha, agatabaza abaturage n’inzego z’umutekano zirimo DASSO na Polisi.

Uyu musore yakomeje kuvuga ko atarekura nyina yari yafashe atabonye ayo mafaranga kugeza ubwo inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zihageze, agatabwa muri yombi.

Kuri ubu, uyu musore afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi aho akurikiranwe n’amategeko.

SRC: Ukwelitimes

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa