skol
fortebet

Nyarugenge: Abana 2 bavukana bateye icyuma undi mwana mugenzi wabo arapfa

Yanditswe: Tuesday 06, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abana babiri b’abahungu basanzwe ari abavandimwe , uw’imyaka 12 n’uwa 16, bo mu karere ka Nyarugenge,bateye icyuma mugenzi wabo w’imyaka 15 , ahita yitaba Imana.

Sponsored Ad

Ibi byabaye ahagana saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Kanama 2024, bibera mu Murenge wa Nyamirambo,Akagari ka Kivugiza, Umudugudu wa Muhoza.

Amakuru avuga ko uru rupfu rwaturutse ku ntonganya zakuruwe na ‘Flash Disk’, aho uyu w’imyaka 16 yari yaratije mugenzi wabo.

Umwana ukekwa kuba ari inyuma y’uru rupfu, amakuru atangwa n’abaturage avuga ko atari ubwa mbere afungiwe ibyaha.

Uyu muturage yabwiye Radio/TV1 ati “ Nyiri ubwite ukekwa kuba yamwishe, yavugaga ko ari flash bapfuye ,yari amaze nk’ibyumweru bibiri. Twaje ari utwana tubiri rero tumutera icyuma, ahasiga ubuzima. Yari avuye mu kiraka aje mu kiruhuko.”

Undi nawe ati “Twaje dusanga byarangiye, ndabaza ese uriya mwana bamuteye icyuma ko atajyaga agira amahane, bamuteye icyuma kubera iki ?”

Abaturage bavuga ko aba bana bakekwaho ubu bugizi bwa nabi basanzwe baba ku muhanda ndetse n’umubyeyi wabo afunzwe.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko Urwego rw’Ubugenzacyha, RIB, watangiye iperereza.

Ati “Muri raporo twahawe ni uko bapfaga Flash, bararwana , bamutera icyuma mu mutima. RIB irakomeza gukurikirana.”

Emma Claudine Ntirenganya avuga ko RIB iri gukora iperereza .

Ati “RIB iri gukurikirana uko bimeze, amakuru atugeraho ni uko yabatwaye, RIB iraza gukomeza gukora akazi kayo.”

Amakuru avuga ko Flash bari baratije uwo mwana , yari yarabuze ariko umubyeyi wa nyakwigendera yemera kubaha amafaranga 2000 frw ariko bo bagasaba amafaranga 4000 frw ndetse ko yari yaremeye kuzabaha asigaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa