Nyarugenge: Bishimira ko boroherejwe ingendo n’iterambere begerejwe
Yanditswe: Saturday 07, Feb 2026
Abaturage batuye mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, barishimira intambwe imaze guterwa mu kuborohereza ingendo n’ibindi bikorwa bagezwaho ndetse na serivisi zibafasha kwiteza imbere.
Bavuga ko gushyiraho imodoka rusange za Ecofleet zitwara abagenzi zinyura mu bice bitandukanye by’Umurenge byabafashije gukemura ikibazo cy’ingendo zihenze n’igihe kinini bamaraga mu nzira.
Abatuye i Kanyinya bavuga bava Nyabugogo bajya mu Kagari ka Taba, bakishyura 350 Frw gusa, mu gihe mbere bishyuraga agera ku 1 000 Frw.
Gasana Jean, umwe mu baturage bo mu Kagari ka Taba, avuga ko iyi mpinduka yaborohereje cyane. Yagize ati: “Ubu uva Nyabugogo muri Gare ukagera i Taba mu minota mike ukoresheje imodoka rusange ya Ecofleet, ukishyura 350 Frw. No kuri moto, iminota ntirenga 15. Ibi byaratworohereje cyane.”
Abaturage kandi bashimira Leta kuba yarahaye agaciro ubutaka bwabo binyuze mu gutunganya Site y’imiturire ya Rwakivumu, iherereye mu Kagari ka Taba.
Ni site yagabanyijwemo ibibanza 2 076, bigurishwa ku giciro cyoroheye umuturage wo hasi bikaba byaratumye benshi babona aho gutura mu buryo bwemewe kandi bakihutira kuva mu manegeka.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanyinya buvuga ko mbere y’uko imodoka rusange zigerwaho, abaturage bahendwaga n’ingendo, bigatuma bagorwa no kugera ku kazi kabo ka buri munsi. Buhamya ko icyo kibazo cyarakemutse burundu.
Niyonzima Alphonse, umwe mu baturage Kanyinya, avuga ko iterambere ryabegereye ku buryo bufatika.
Ati: “Ubu dufite Site y’imiturire, uguze ikibanza yishyura 340 000 Frw y’ibikorwaremezo, agahabwa n’ibyangombwa byo kubaka mu gihe kitarenze ibyumweru bine. Ibi byatumye twumva iterambere ritatugezeho gusa ahubwo turi no kuribyaza umusaruro.”
Umurenge wa Kanyinya ugizwe n’Utugari twa Nzove, Taba na Nyamweru, ukaba ari Umurenge ugaragaramo iterambere ryihuse mu by’ubwikorezi n’imiturire iteguwe neza.
Uretse mu Mujyi wa Kigali hari site z’imiturire 87 zifite ubuso bwa hegitari 1381, imibare ya Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA), igaragaza ko mu Ntara hari site 42 zifite ubuso bwa hegitari 5 113 zatunganyijwe, zikurikiranwa n’inzego zitandukanye kugira ngo abantu bazatuzwemo neza.
Hari kandi site 26 ziri mu Turere umunani dutandukanye zatunganyijwe kandi ibishushanyo mbonera byazo byemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.
Mu 2022 hemejwe igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu, kigamije guherekeza u Rwanda kugera ku gihugu gikize mu 2050, ndetse hakaba hari n’ibindi bishushanyo mbonera by’utundi Turere byagiye byemezwa n’ibindi bikiri kunozwa.
Icyo gishushanyo mbonera kigaragaza ibyo buri butaka u Rwanda rufite buzakoreshwa, guhera ku butaka bwagenewe ubuhinzi, imyubakire, ibidukikije n’ibindi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *