skol
fortebet

Nyuma y’urugendo rutoroshye harimo no kwirukanwa muri Rayon Sports ubu ni umukinnyi w’Amavubi. Byinshi kuri Gitego Arthur

Yanditswe: Tuesday 09, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri ubu Gitego Arthur akinira ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya iri mu makipe akomeye muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Ubwo yagarukaga ku rugendo rwe rutoroshye muri ruhago, Gitego yavuze ko yinjiiye muri Rayon Sports y’abato abeshye umwanya akinaho kugirangoa abone amahirwe kuko uwo yari asanzwe akinaho wari wuzuye. Icyo gihe yavuze ko ari myugariro gusa ukuri kwari uko yari rutahizamu.

Ubwo batangiraga imyitozo ni bwo Kayiranga Jean Baptsite yaje kumenya ko ari rutahizamu maze ahita atangira kumukinisha nka rutahizamu.

Gitego akomeza avuga ko yazamutse mu ikipe y’abakuru nyuma y’umwaka umwe gusa aza kwirukanwa n’umutoza Guy Bukasa.

Burya koko ngo gushaka ni ugushobora kandi uwitonze akama ishashi. Nyuma yo kunyura mu makipe atandukanye mu Rwanda harimo Heroes FC, Kiyovu Sports, Gicumbi FC na Marines FC, Gitego yaje kwerekeza muri AFC Leopards ari naho akina kugeza ubu.

Ivomo: Inyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa