skol
fortebet

Pastor Robert Kayanja ari mu Rwanda

Yanditswe: Friday 29, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 29 Ugushyingo 2024, Pastor Robert Kayanja yageze i Kigali, yakirwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali n’itsinda rirangajwe imbere na Apostle Mignonne Kabera wamwakiriye nk’inshuti ndetse nk’umushyitsi w’imena mu giterane cya Thanksgiving.

Sponsored Ad

Umuryango wa Gikristo Women Foundation Ministries, washinzwe mu 2006 na Apostle Kabera Alice Mignonne, ni wo wateguye iki gikorwa. Uyu muryango ugamije guteza imbere abari n’abategarugori mu bijyanye n’ukwizera Imana, imikurire yo mu mwuka no mu bikorwa bifatika, watumiyemo Pastor Kayanja nk’umwe mu bantu bakomeye mu buzima bw’itorero muri Afurika.

Pastor Kayanja ni Umushumba Mukuru w’Itorero Miracle Centre Cathedral riri i Rubaga mu Mujyi wa Kampala. Uyu mukozi w’Imana azwi cyane muri Uganda no muri Afurika hose kubera ubutumwa bwe buhamye n’ibitangaza akora mu izina ry’Imana. Itorero ayoboye rifite insengero zirenga 1,000 muri Uganda, kandi ryatangije ibikorwa bikomeye nk’ibikorwa by’amasengesho 77 Days of Glory (77DOGs).

Mu Rwanda, Pastor Kayanja yaherukaga mu 2007 mu giterane cy’amateka cyabereye muri Stade Amahoro, aho yari yahanuye ko u Rwanda rwerekeza mu bihe bishya by’iterambere n’imigisha itagereranywa. Kuri iyi nshuro, asanga ibyo yavuze byarasohoye, ndetse yagarutse avuga ati: “Ndishimye kongera kubonana n’Abanyarwanda. Imyaka irenga 17 irashize, kandi ndabona igihugu cyateye imbere cyane!”

Iki giterane ngarukamwaka cya Thanksgiving cyateguwe na Noble Family Church na Women Foundation Ministries kizaba ku nshuro ya 18, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Thanksgiving in Action, Make it a Culture” (Gushima Imana mu bikorwa tubigire umuco). Uyu mwaka, iki giterane cyahujwe n’umushinga wo kubaka urusengero rw’igihe kirekire rwa Noble Family Church, ruzaba ihuriro ry’amateraniro muri Afurika y’Iburasirazuba.

Mu bikorwa biteganyijwe harimo gufasha abana batishoboye binyuze muri gahunda mbonezamikurire y’abana bato (ECD) no gufasha abasheshe akanguhe. Iki giterane kizabera mu bice bibiri: mu gitondo ku kibanza cy’itorero, no ku mugoroba muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Apostle Mignonne Kabera na Pastor Robert Kayanja ni bo bazageza ijambo ry’Imana ku bitabiriye, mu gihe abaramyi nka Dr. Ipyana Kibona wo muri Tanzania na Redemption Voice b’i Burundi bazasusurutsa iteraniro.

Pastor Robert Kayanja agarutse mu Rwanda ashima Imana ku rugendo rwe rw’imyaka myinshi mu murimo w’Imana, agaragaza urukundo n’ubushake bwo gukomeza gufatanya n’Abanyarwanda mu guteza imbere umuco wo gushima Imana.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa