skol

Perezida Kagame na Diomaye Faye wa Sénégal bitabiriye Car Free Day

Yanditswe: Sunday 19, Oct 2025

featured-image

Perezida Paul Kagame na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, wari mu ruzinduko mu Rwanda, bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange imenyerewe nka Car Free Day.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Ukwakira 2025, abatuye mu mujyi wa Kigali mu bice bitandukanye bazindukiye mu mihanda yabugenewe bakorera hamwe siporo rusange.

Ibiro bya Perezida wa Sénégal, byatangaje ko Diomaye Faye yatumiwe n’inzego za Leta y’u Rwanda kugira ngo yifatanye na Perezida Kagame muri Car Free Day muri iki gikorwa gifitiye akamaro abaturage mu buryo butandukanye.

Biti: “Aba bakuru b’ibihugu byombi bakoze urugendo rungana n’ibilometero 5 nk’imenyetso cy’ubuzima bwiza, imibereho myiza y’abaturage ndetse no kubungabunga ibidukikije.”

Perezida Diomaye Faye kandi wasoje uruzinduko yari yagiriye mu Rwanda, yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko urugendo we n’itsinda rye bagiriye mu Rwanda rwagize umumaro mu mikoranire y’ibihugu byombi.

Ati: “Uruzinduko rwanjye mu Rwanda rwasojwe n’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubufatanye. Ndashimira Perezida Kagame, guverinoma ye, n’abaturage bo mu Rwanda batwakiriye neza, batwitwaraho neza.”

“U Rwanda ni urugro rufatika kwiyubaka no gushyiraho gahunda z’iterambere, ibyo tubikurira ingofero, tukabyubaha kandi tukabyifuza. Ibihugu byacu biri kumwe mu rugendo rwo guharanira udushya muri Afurika.”

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza.

Iyi siporo kandi ibashishikariza kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo ikaba ikorwa.

Umubano w’u Rwanda na Sénégal umaze imyaka myinshi uhagaze neza. Mu 2011 u Rwanda rwafunguye Ambasade mu mujyi wa Dakar, iba imbarutso y’ibikorwa byinshi byahuje ibi bihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa