Perezida Kagame yababajwe n’uko ibibazo abazwa n’Abanyarwanda bigenda bigaruka aho gukemurwa burundu
Yanditswe: Thursday 09, May 2019
Nyakubahwa perezida wa Repubulika yavuze ko ababajwe n’uko ibibazo abazwa n’abanyarwanda iyo yabasuye hirya no hino bidakemurwa ahubwo bigenda bigaruka kandi yaratanze umuti n’inzira y’uko bigomba gukemuka.
Mu ruzinduko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagiriye I Musanze kuri uyu wa Kane taliki ya 09 Gicurasi 2019,yavuze ko abayobozi batuzuza inshingano zabo ariyo mpamvu ibibazo abazwa n’abaturage kenshi iyo yabasuye bigenda byisubiramo.
Yagize ati “Ibintu tuganirira hano ntabwo ari bishya kuri twe.Tubazwa ibibazo tukabiganiraho ndetse tukagaragaza uko bigomba gukemuka ariko iyo tugarutse dusanga bitarakemuwe ahubwo byarabaye bibi kurushaho.
Abayobozi nibo ntandaro y’ibyo byose kuko ntibegera abaturage ngo babakemurire ibibazo.Iyo ubajije umuyobozi impamvu ibibazo bitakemutse arakubwira ngo ni amafaranga.Amafaranga ntabwo ari ubwonko bw’abantu buri mu mitwe yabo.Iyo mu mutwe wawe ubwonko budakora neza gutekereza uko ibibazo bigomba gukemuka biragorana.Abo bayobozi bo biroroshye guhangana nabo,ntabwo nzabagirira imbabazi."
Nyakubahwa perezida wa Repubulika yagarutse ku bibazo by’imbuto gikomeje kuba ingutu mu ntara y’Amajyaruguru,amazi ava mu birunga agasenyera abantu,umwanda,imirire mibi,amashanyarazi n’ibindi.
Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umwanda bitagomba ingengo y’imari ahubwo hagomba kuba ubufatanye hagati y’abayobozi n’abaturage bigakemuka aho gutabaza umuntu uturuka hanze.
Perezida Kagame yavuze ko iyo ikibazo kimaze imyaka myinshi giteza ingaruka mbi ariyo mpamvu abayobozi bakwiriye kujya bakemura ibibazo hakiri kare.
Perezida Kagame yabwiye abanya Musanze ko azagaruka vuba kureba ko ibibazo byugarije Musanze byakemutse ndetse yiteguye kumerera nabi abayobozi batubahiriza inshingano zabo.

Ibitekerezo
Nyakubahwa Perezida, impampu nyamukuru ibibazo bidakemuka ni uko abagomba kubahiriza amategeko batayubahiriza. Urugero, umuntu agira ikibazo muri RIB agashaka umuntu baziranye ukorayo, ugize ikibazo RRA agashaka ukorayo, iyo abo bantu bakomeye bashaka uwabafasha ku Ntare....
namwe Nyakubahwa nuko baba barababuze baza kubabwira.
abantu nibubahe amategeko, bayashyire mu bikorwa. abayobozi bareke gutinya NSS, RNP, RDF bakore akazi kabo. izi nzego nazo zireke kwivanga ibitari mu nshingano zazo murebe ko ibintu bitagenda neza.
Lambert ubuvuze neza ntitukajye dutungurwa ningaruka zibyo twiyubakiye. Abantu bakorera ku bwoba kuberako amategeko akugenga atari ayanditse mu gitabo. Na Perezida ubwe yarabyivugiye ejo ati hari ubutabera bwa bundi muzi bwanditse hari n’ubundi ubwo bundi tutazi ababwirwa ubwo barumvise.Ariko birababaje kumva umuntu ushinzwe kurinda ubusugire bw’amategeko avuga ibintu nk’ibyo.