Perezida Paul Kagame yaburiye abahimba ibyo bakoze ko Abanyarwanda bazajya babatamaza kubera ko ibyo umuturage avuga cyangwa abona ari cyo gipimo ngenderwaho cy’ukuri kigaragaza ibyagenze neza n’ibitaragenze neza.
Ubu butumwa yabutangiye mu Nama ya Biro Politiki y’umuryango FPR Inkotanyi iri kubera muri Intare Arena, i Rusororo mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026.
Perezida Kagame yagaragaje ko umwimerere wa FPR Inkotanyi ari amateka ifite asobanurira buri wese ibyo buri Munyarwanda ashinzwe aho yaba ari hose, ikanasobanura aho abenegihugu bashaka kugera.
Yavuze ko buri wese afite inshingano yo kugeza igihugu ku ntego cyihaye ariko ko aho u Rwanda ruva, aho rugeze n’aho rugana bigomba kugaragara kandi bigashingira ku gipimo cy’uko Abanyarwanda babibona.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo Abanyarwanda basuzuma ibyo abayobozi bavuga ko bagezeho, baba bibaza ikibazo kigira kiti “Ariko ibi ngibi, aba batuyobora, abayobora igihugu, ibyo twivuga twe ko bitatugeraho?”
Perezida Kagame yagize ati “Buri wese, mu gitondo uko uramutse, ujye wibaza icyo kibazo.”
Yabwiye abitabiriye iyi nama ko guhimba ibyagezweho bitashoboka mu gihe abaturage batabibona, kuko ibimenyetso bigaragaza ko nta gifatika cyakozwe biba bigaragara ahantu hose.
Ati “Kubera ko umusaruro ntabwo wawurema gusa ku bwawe ngo abantu bawubone kandi udahari. Ntabwo wabihimba. Niba abana batari mu ishuri, ntibari mu ishuri. Ibyo ntabwo wahimba ngo uvuge ko wageze ku ntego yo gushyira abana b’Abanyarwanda mu ishuri.”
Yakomeje ati “Niba badafite ubuzima bwiza, badafite ikibarengera ngo uvuge ngo Abanyarwanda bageze ku buzima bwiza kandi bidahari, iyo bidahari, uvuga ibindi ni urubanza wishyizeho ugomba gusubiza.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko inama ya FPR Inkotanyi igamije kwibutsa abantu ko bagomba kwibutswa ibyo bagomba gukora, bakanisuzuma kandi ko iyo umuntu yisuzumye nabi, birangira bimugarutse.
Ati “Uwisuzuma kandi iyo yibeshye cyangwa iyo abeshya, ingaruka zabyo zirahari. Niwisuzuma ugasanga nta ndwara ufite, wari uyifite, iyo ndwara irakwica kuko waribeshye, ntiwayivuza cyangwa ntiwayivura, iraguhitana.”
Inama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’uyu muryango ndetse n’abatumirwa barimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *