Perezida Kagame yaganiriye n’abarimo Perezida wa Togo ku kibazo cya RDC
Yanditswe: Friday 30, Jan 2026
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagiranye ikiganiro cyihariye (tête-à-tête) na Faure Gnassingbé, Perezida wa Togo akaba n’Umuhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu bikorwa byo gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Nyuma y’icyo kiganiro, Abakuru b’Ibihugu bombi bahuriye mu biganiro n’Itsinda ry’Impuguke ryashyizweho na AU, rigizwe n’abahoze ari Abaperezida b’ibihugu bya Afurika, barimo Olusegun Obasanjo wahoze ayobora Nigeria, Sahle-Work Zewde wahoze ari Perezida wa Ethiopia, Mokgweetsi Masisi wahoze ari Perezida wa Botswana, na Catherine Samba-Panza wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Santarafurika.
Ibyaganiriweho byibanze ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, intambwe imaze guterwa mu biganiro bya dipolomasi bikomeje, ndetse n’uburyo bwo gukomeza kunoza imikoranire hagati y’ubuhuza bwo mu Karere n’ubwo ku rwego rw’umugabane, hagamijwe kugera ku mahoro arambye, umutekano n’ituze mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Tariki ya 4 Ukuboza 2025 ni bwo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yo guteza imahoro n’ubukungu hagati y’ibihugu byombi, ku bw’ubuhuza bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump na Guverinoma ye muri rusange.
Icyo gihe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda rukeneye kubona ahazaza hatekanye kandi huje uburumbuke, akaba ari na yo mpamvu shingiro rwiyemeje kudatezuka ku ngamba zose zigamije guharanira amahoro n’umutekano mu Karere ruherereyemo.
Perezida Kagame yashimiye Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma ba Afurika bitabiriye iki gikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano, uhagarariye Leta ya Qatar, by’umwihariko Perezida Trump na Guverinoma ye batumye ibi byose bishoboka.




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *