Perezida Kagame yaganiriye n’abarimo Prof. Subra Suresh ku guteza imbere uburezi
Yanditswe: Wednesday 18, Feb 2026
Perezida Paul Kagame yakiriye abarimo Prof. Subra Suresh, washinze akanaba Perezida w’Umuryango wita ku Burezi n’Imyigishirize (Global Learning Council), n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR), Michelle Gyles-McDonnough.
Perezida Kagame kandi yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Villars Institute, Dr. Lee Howell na Dr. Gururaj Deshpande uri mu bashinze Umuryango wa Deshpande Foundation.
Aba bayobozi bakiriwe na Perezida Kagame bitabiriye inama yiga ku guteza imbere uburezi izwi nka ‘Global Learning Conference 2026’ iteganyijwe kubera i Kigali ku wa 19 Gashyantare 2026.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu itangazo byavuze ko “Iyi nama yibanda ku ihuriro riri hagati y’uburezi, ubuzima, ibidukikije n’iterambere rirambye.”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kandi byatangaje ko iyi nama izaba iri kuba izajyana n’amarushanwa y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano na za robot.
Global Learning Conference 2026 ni inama ikomeye yita ku burezi izamara iminsi ibiri kugeza ku wa 20 Gashyantare 2026. Iyi nama kandi yabereye mu Rwanda umwaka ushize.
Biteganyijwe ko izahuza abayobozi mu nzego za leta n’iz’abikorera, abanyeshuri, abarezi, abahanga ibishya n’abandi hagamijwe kwigira hamwe uburyo uburezi bwatezwa imbere hagamijwe gukemura ibibazo Isi ihura na byo.
Iyi nama yakiriwe n’u Rwanda yateguwe na Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na Global Learning Council, iterwa inkunga na UNITAR na Villars Institute.
Villars Institute ni umuryango wo mu Busuwisi washinzwe mu 2022 uhuza abantu batandukanye ku Isi barimo abayobozi, inzobere, abarezi, abanyeshuri n’abandi, hagamije gufatanyiriza hamwe gukemura ibibazo bibangamiye Isi.
Ni mu gihe Deshpande Foundation ari umuryango udaharanira inyungu wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika utera inkunga ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibyo guhanga ibishya, kwihangira imirimo, ibikorwa biteza imbere abaturage cyane cyane abo mu cyaro.
Deshpande Foundation yashinzwe mu 1996 na Dr. Gururaj (Desh) Deshpande n’umugore we Jaishree Deshpande. Ifite ibiro muri Stoneham na Massachusetts muri Amerika ikanakorera mu bihugu nk’u Buhinde na Canada.
Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi barimo na Prof. Subra Suresh bitabiriye inama iteza imbere uburezi igiye kumara iminsi ibiri ibera i Kigali
Perezida Kagame yakiriye Prof. Subra Suresh baganira ku guteza imbere uburezi


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *