skol
fortebet

Perezida Kagame yaganiriye na Rafael Grossi

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Tuesday 19, May 2026

Perezida Kagame yaganiriye na Rafael Grossi

Sponsored Ad

skol

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nucléaire (IAEA), Rafael Mariano Grossi, baganira ku guteza imbere ubufatanye mu ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu bikorwa bigamije amahoro n’iterambere rirambye.

Ibiganiro byahuje abayobozi bombi nyuma y’inama nyafurika yiga ku iterambere ry’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire izwi nka NEISA (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa) yabaye kuva ku wa 19 kugeza ku wa 21 Gicurasi 2026.

Mbere y’ibiganiro, Perezida Kagame yashyikirijwe raporo yakozwe na IAEA, ikubiyemo ibyavuye mu isesengura ry’icyiciro cya mbere ku bijyanye n’ibisabwa kugira ngo mu Rwanda hashyirwe ibikorwaremezo bibyaza umusaruro ingufu za nucléaire.

Mbere yo gushyikiriza iyi raporo Perezida Kagame, Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nucléaire, Rafael Mariano Grossi, yagize ati “Hashize igihe dukorana n’impuguke zo mu Rwanda ku isesengura twakoze ku gihugu turi buze kugushyikiriza uyu munsi.”

U Rwanda rushaka kuzubaka uruganda rw’ingufu za nucléaire rwifashisha Small Modular Reactors (SMRs) wagereranya nk’uruganda rutanga ingufu za nucléaire rwubakiwe ahantu, mu zindi nganda, hanyuma rugaterurwa rugashyirwa aho rugomba gukorera.

Modular imwe iba ireshya na metero imwe na santimetero 80. U Rwanda rurashaka kugira uruganda rufite enye, buri imwe ishobora gutanga MW 200, zose hamwe zigatanga MW 600.

Byitezwe ko imirimo yo kubaka izatangira mu ntangiro za 2028, ikamara imyaka ibiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa