skol
fortebet

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Cheick Camara uyobora ServiceNow Africa

Yanditswe: Friday 23, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Cheick Camara, Visi Perezida akaba n’Umuyobozi w’Ishami rya Afurika mu Kigo cy’Abanyamerika, Service Now, gitanga serivisi z’ikoranabuhanga.

Sponsored Ad

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko baganiriye ku mahirwe ahari yo kwaguriramo imikorere n’imikoreshereze y’ubwenge bukorano (AI) mu nzego zitandukanye mu Rwanda.

Perezida Kagame na Cheick Camara bahuriye muri BK Arena, aho bari bitabiriye umukino wahuje APR BBC na MBB South Africa, mu mikino ya Basketball Africa League (BAL).

Sosiyete ya ServiceNow imaze kugenda yagurira ibikorwa byayo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, aho kuri ubu ikorera mu bihugu birimo Kenya na Afurika y’Epfo.

Iyi sosiyete ikora ibikorwa bitandukanye birimo ibijyanye no gutunganya ingufu zisubira, ndetse no gushyigikira abikorera bashoye imari mu bikorwa bitangiza ibidukikije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa