Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Cheick Camara uyobora ServiceNow Africa
Yanditswe: Friday 23, May 2025

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Cheick Camara, Visi Perezida akaba n’Umuyobozi w’Ishami rya Afurika mu Kigo cy’Abanyamerika, Service Now, gitanga serivisi z’ikoranabuhanga.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko baganiriye ku mahirwe ahari yo kwaguriramo imikorere n’imikoreshereze y’ubwenge bukorano (AI) mu nzego zitandukanye mu Rwanda.
Perezida Kagame na Cheick Camara bahuriye muri BK Arena, aho bari bitabiriye umukino wahuje APR BBC na MBB South Africa, mu mikino ya Basketball Africa League (BAL).
Sosiyete ya ServiceNow imaze kugenda yagurira ibikorwa byayo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, aho kuri ubu ikorera mu bihugu birimo Kenya na Afurika y’Epfo.
Iyi sosiyete ikora ibikorwa bitandukanye birimo ibijyanye no gutunganya ingufu zisubira, ndetse no gushyigikira abikorera bashoye imari mu bikorwa bitangiza ibidukikije.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *