skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Isiraheli Rivlin na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu-AMAFOTO

Yanditswe: Monday 10, Jul 2017

Sponsored Ad

Perezida Rivlin wa Isiraheli na Netanyahu bajyanye guhura na Kagame ubwo imodoka yari imuzanye yari imugejeje ku rugo rwa Perezida Rivlin.Ibi biganiro byabaye muri iki gitondo cyo kuwa mbere tariki 10 Nyakanga 2017.
Perezida Kagame yashimiye Perezida Rivlin ku ruhare igihugu cye gikomeje kugaragaza mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Yagize ati "U Rwanda ni igihugu cyafunguye amarembo muri bizinesi, twiteguye kwakira abikorera baturutse muri Isiraheli bakomeza kuza gushora imari mu (...)

Sponsored Ad

Perezida Rivlin wa Isiraheli na Netanyahu bajyanye guhura na Kagame ubwo imodoka yari imuzanye yari imugejeje ku rugo rwa Perezida Rivlin.Ibi biganiro byabaye muri iki gitondo cyo kuwa mbere tariki 10 Nyakanga 2017.

Perezida Kagame yashimiye Perezida Rivlin ku ruhare igihugu cye gikomeje kugaragaza mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Yagize ati "U Rwanda ni igihugu cyafunguye amarembo muri bizinesi, twiteguye kwakira abikorera baturutse muri Isiraheli bakomeza kuza gushora imari mu Rwanda. Twiteguye gukomeza gukorera hamwe mu guhangana n’ibibazo duhura nabyo ku nyungu zacu rusange "

Yashimye kandi uruhare rwa Isiraheli mu gukomeza amasezerano yiyemeje yo gukomeza gufasha Afurika kugana aheza.

Ikinyamakuru Jerusalem Post cyandikirwa muri Isiraheli cyanditse ko bidasanzwe kubona Netanyahu ajya mu rugo kwa Perezida; bashingira ku kuba Netanyahu ataragiye mu rugo rwa Perezida Reuven Rivlin wa Israel ubwo yakiraga Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu kwezi gushize.

Ikindi ngo n’uko atabikoze ubwo Reuven Rivlin wa Isiraheli yakiraga Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi. Ngo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere yaretse ibyo yakoraga ajya kwifatanya na Perezida wa Isiraheli kwakira inshuti ye Perezida Kagame wabagendereye.

Aba bombi bahagararanye haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi. Ngo mu myaka itatu gusa Netanyahu ari gutegura urundi ruzinduko rugira gatatu muri Africa
Yahindukiye areba Kagame aramubwira ati “Wabaye ikiraro gikomeye twagendeyeho tugaruka muri Africa."

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Netanyahu mu biganiro na Perezida Ravlin.
Perezida Kagame yakiriwe mu biro bya Perezida wa Isiraheli

Ibitekerezo

  • eee ese burya isirayeri bagira president ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa