skol

Perezida Kagame yakiriye abagize ikigega cy’ubukungu muri Kazakhstan

Yanditswe: Friday 06, Mar 2026

featured-image

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro itsinda ry’abayobozi muri Samruk-Kazyna, Ikigega cy’Ubukungu kibumbiye hamwe ibigo bya Leta muri Kazakhstan, riyobowe na Nurlan Zhakupov ukiyobora.

Baganiriye ku masezerano u Rwanda na Kazakhstan biheruka gusinyana ajyanye no kubyaza umusaruro uruhererekane rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Muri Gicurasi umwaka ushize, u Rwanda na Kazakhstan byasinye amasezerano ari mu nzego zirimo ibya dipolomasi, ikoranabuhanga, uburezi, ubuhinzi, ibijyanye n’imari ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ni amasezerano arimo ingingo zikomeye nk’ubufatanye mu bushakashatsi mu bijyanye n’Isanzure, kongera ingano y’ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu byombi, gukuraho visa ku badipolomate n’ibindi.

U Rwanda na Kazakhstan kandi byemeranyije ku gushyiraho imishinga ihuriweho iri mu nzego zirimo ingufu zisubira ndetse no gukoresha neza umutungo kamere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa