Perezida Kagame yakiriye Bogdan-Martin wa ITU nk’intumwa ya Loni mu by’ikoranabuhanga
Yanditswe: Thursday 03, Apr 2025

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Muzamahanga ry’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU) Doreen Bogdan-Martin, bagaruka ku gushaka ibisubizo biganisha ku iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.
Ibiganiro byahuje abayobozi ku mpande zombi byabaye ku wa 3 Mata 2025, nyuma y’inama Mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano muri Afurika yabereye i Kigali.
Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Doreen Bogdan-Martin mu biro bye.
Biti “Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Doreen Bogdan-Martin, bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye mu gushaka ibisubizo biganisha ku iterambere ryubakiye ku ikoranabuhanga.”
Iri tangazo rivuga kandi ko Perezida Kagame yakiriye n’Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye n’Ikoranabuhanga, Amandeep Singh Gill, wageze mu Rwanda mu yitabiriye Inama Mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano muri Afurika.
Ubwo yafunguraga iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rifasha gufata ibyemezo bifite ishingiro.
Ati “AI iri kugira uruhare mu guhanga udushya, ikihutisha n’iterambere ry’ikoranabuhanga. Inyungu zayo zigaragara mu nzego zose, umusaruro uriyongera, ibyemezo bigafatwa bifite icyo bishingiyeho kandi n’amakosa akorwa na muntu akagabanyuka.”
U Rwanda rumaze imyaka rukoresha ubwenge buhangano mu buvuzi, uburezi n’izindi ngeri, kandi byatanze umusaruro mwiza kuko byunganira ibikorwa bya muntu.
Perezida Kagame yavuze ko ikoranabuhanga “rikwiriye kwifashishwa mu byiza, kandi dufite inshingano zo kurikoresha gutyo. Nizeye ko dushobora gukorana kugira ngo bishoboke. N’ibyavuzwe bya politiki na dipolomasi, twakwifashisha AI ikaduha umusaruro mwiza, aho kugira ngo yivange mu mikorere yacu ya dipolomasi na politiki. Byaba bibi cyane twinjije cyane AI muri politiki…hari ibintu bibi cyane byatubaho.”
U Rwanda rufite intego y’uko mu 2029 umubare w’abiga amasomo y’ikoranabuhanga uzaba wariyongereye, barahabwe ubumenyi n’ibikoresho bikenewe, ndetse n’abantu ibihumbi 500 bahugurwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Ni mu gihe kandi serivisi zose za guverinoma zizaba zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *