Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Brice Oligui Nguema uyobora Gabon
Yanditswe: Thursday 20, Nov 2025
Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri ushinzwe amavugurura n’ubufatanye bw’inzego muri Gabon, François Ndong Obiang, kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2025.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byasobanuye ko Minisitiri Obiang yashyikirije Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida Brice Oligui Nguema wa Gabon.
Umubano w’u Rwanda na Gabon watangiye mu bihe bya nyuma gato y’ubwigenge.
Bikorana ahanini bibinyujije mu miryango mpuzamahanga bihuriyeho irimo uwa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’uw’ibihugu bikoresha Igifaransa, La Francophonie.
Mu Ugushyingo 2024, u Rwanda ruhagarariwe n’Urwego rw’Umuvunyi, na Gabon yari ihagarariwe na Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa n’ibyaha by’iyezandonke, byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibyaha bya ruswa.
Mu Ukwakira 2023, hatangiye ibihe bishya mu mubano w’ibihugu byombi ubwo Perezida Nguema yasuraga u Rwanda. Icyo gihe yaganiriye na Perezida Kagame ku buryo ubufatanye bwakongererwa imbaraga kandi iki kiganiro cyatanze umusaruro mwiza.
Perezida Kagame na Nguema bumvikanye ko u Rwanda na Gabon bizifatanya mu guteza imbere urwego rw’uburezi, ubucuruzi, ubukungu, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.
Muri Gicurasi 2025, Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kwakira indahiro ya Perezida Nguema wari uherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu. Ni igikorwa cyashimangiye umubano mwiza uri hagati ya Gabon n’u Rwanda.
Minisitiri Obiang yagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa Brice Oligui Nguema
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *