Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa Bassirou Diomaye Faye
Yanditswe: Tuesday 15, Apr 2025

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Mata 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye ubutumwa yohererejwe na Perezida wa Senegal Bassirou Diomaye Faye, bamaze ibyumweru bike baganiriye kuri telefoni.
Ni ubutumwa bwazanywe na Minisitiri ushinzwe Ukwihuza kw’Afurika n’Ububanyi n’Amahanga muri Senegal Yassine Fall, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho yakiriwe na Perezida Kagame mu biro bye uyu munsi.
Mu biganiro kuri telefoni Perezida Kagame aheruka kugirana na Diomaye ku wa 27 Werurwe, bari baganiriye ku ntambwe imaze guterwa mu kwimakaza amahoro mu Karere binyuze mu biganiro biyobowe n’Afurika ndetse n’umusanzu mwiza ukomeje gutangwa n’amahanga yo hanze yAkarere.
Ibiganiro biyobowe n’Afurika byagarutsweho ni ibyahuje ibya Luanda n’ibya Nairobi ku bufatanye bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC), bigamije guharanira amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ibyo biganiro byabaye mu gihe mu Burasirazuba bwa Congo hakomeje intambara ihuje Ingabo za Leta FARDC n’umutwe wa M23 uharanira kurwanya akarengane, ivanguramoko n’itotezwa rishingiye ku moko n’ururimi ku cyiciro cy’Abanyekongo bamburwa uburenganzira bwabo ku higugu.
Mu myaka irenga 20 ishize, Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bagiye barenganywa aho ibihumbi amagana bahungiye mu bihugu by’abaturanyi birimo n’u Rwanda rucumbikiye abasaga 130.000.
Icyo gihe nanone Perezida Kagame na mugenzi we Diomaye banaganiriye ku butwerererane bukomeye kandi butanga inyungu kubaturage b’u Rwanda n’aba Senegal.
Hashize umwaka Bassirou Diomaye Faye atorewe kuba Perezida mushya wa Sénégal n’amajwi y’agateganyo 53.7%.
Icyo gihe Diomaye w’imyaka 44 yahigitse abarimo Amadou Ba wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.
Nyuma yo gutorwa kwa Diomaye, Perezida Kagame yamugeneye ubutumwa bwo kumushimira, aho yagize ati: “Intsinzi yawe ni igihamya cy’ukuri cy’icyizere abaturage bagufitiye, nkaba mbashimira ko amatora yabaye mu mahoro.”
Icyo gihe nanone Perezida Kagame yashimangiye ko yizeye ko umubano mwiza u Rwanda na Sénégal bifitanye uzarushaho gutera imbere.
Bassirou Diomaye Faye yabaye Perezida wa Sénégal wa gatanu ndetse ni we muto mu bayoboye igihugu.
Yicaye muri Perezidansi nyuma y’ibyumweru bibiri afunguwe kuko yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza ibihuha no guharabikana.
Diomaye akimara gutorwa yavuze ko yiteguye kuyobora yicishije bugufi, kwimakaza gukorera mu mucyo no guhashya ruswa mu nzego zose.
U Rwanda na Sénégal bisanzwe bifite umubano ushingiye kuri dipolomasi na politiki ndetse byashyize umukono ku masezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco, ay’ubutwererane rusange n’ayandi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *