Perezida Kagame yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia
Yanditswe: Tuesday 15, Apr 2025

Perezida Paul Kagame yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia, Field Marshal Birhanu Jula, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Umukuru w’Igihugu yakiriye itsinda ryari riyobowe n’uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia ku mugoroba wo ku wa 15 Mata 2025, nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje.
Ni nyuma y’uko Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we uyobora Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, bwazanywe na Minisitiri ushinzwe kwishyira hamwe kwa Afurika n’Ububanyi n’Amahanga, Yassine Fall.
Uruzinduko rwa Field Marshal Birhanu Jula rwatangiye ku wa 13 rukazageza ku wa 16 Mata 2025.
Akiza yabanje guhura n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, anaganira na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.
Nyuma yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira inzirakarengane zihashyinguye, ndetse asobanurirwa amateka arambuye ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yanasuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iri mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, asobanurirwa byinshi mu bikorwa by’Ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uruzinduko rwa Field Marshal Birhanu Jula ni amahirwe yo kurushaho gushimangira ubufatanye bumaze igihe kirekire hagati y’ingabo z’impande zombi no kuganira ku mahirwe mashya y’ubufatanye ashobora kubonekamo.
Uyu muyobozi yasuye u Rwanda nyuma y’uko ku wa 13 Werurwe 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yari muri Ethiopie, mu ruzinduko rwasize hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.
Ni amasezerano yo kwagura imikoranire yasinywe mu ruzinduko Gen Muganga we n’itsinda yari ayoboye bari bari kugirira muri Ethiopia.
Gen Muganga n’itsinda bari kumwe basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo za Ethiopia ari na ho ayo maseserano yashyiriweho umukono.
Umubano mu bya gisirikare w’u Rwanda na Ethiopia umaze imyaka irenga 20, aho bifatanya mu guhugura abasirikare. Kuri ubu ubwo bufatanye bwagukiye no muri Polisi z’ibihugu byombi.
Uretse ubufatanye bw’ingabo na polisi kandi, u Rwanda na Ethiopia bafitanye umubano ushingiye ku butwererane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’izindi.
Mu myaka irindwi ishize kandi u Rwanda na Ethiopia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere, bituma sosiyete z’ubwikorezi bwo mu kirere za RwandAir na Ethiopian Airlines bikorana nta nkomyi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *