skol

Perezida Kagame yakiriye Visi Perezida wa Botswana

Yanditswe: Friday 30, Jan 2026

featured-image

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Perezida Paul Kagame yakiriye Visi Perezida wa Botswana, Ndaba Gaolathe, baganira ku kongerera imbaraga ubufatanye buri hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.

Bigaragara ko ubwo Perezida Kagame yakiraga Gaolathe mu biro by’Umukuru w’Igihugu, hari abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe.

Umubano w’u Rwanda na Botswana umaze imyaka myinshi uhagaze neza. Ushingira ku cyerekezo ibihugu bihuje cyo guharanira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ryabo; aho na bo babigiramo uruhare.

Ubwo Perezida Kagame yasuraga Botswana muri Kamena 2019, yagize ati “Sinshidikanya ko tuzakora neza uyu murimo w’ingenzi. Kubera ko twembi twiyemeje gusohoza inshingano, gukorera mu mucyo, kubazwa ibyo dushinzwe no gufatanya n’abaturage bacu mu iterambere ryabo.”

Ibihugu byombi byashyizeho komisiyo ihuriweho y’ubufatanye iyobowe na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga. Mu 2019, byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari, ubuzima, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubukerarugendo.

Byagiranye kandi amasezerano y’ubufanye mu bikorwa bitandukanye bya gisirikare birimo imirimo y’izi nzego, siporo, umuco no guhanahana amakuru. Polisi z’ibi bihugu kandi zasinye amasezerano y’ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga umutekano.

Perezida Gedeon Duma Boko wa Botswana, ubwo yasimburaga Mokgweetsi Masisi ku butegetsi mu Ugushyingo 2024, yiyemeje gukomereza ku ntambwe nziza zatewe mu mubano w’ibihugu byombi, ugakomera kurushaho.

Boko ashima imiyoborere ya Perezida Kagame, aho agaragaza ko yafashije u Rwanda kugera ku iterambere ryihuse, ruvuye mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byasaga n’ibyarusenye burundu.

Perezida Kagame na Ndaba Gaolathe baganiriye ku kongerera imbaraga umubano w’u Rwanda na Botswana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa