skol
fortebet

Perezida Kagame yasabye ko Ikinyarwanda kigishwa mu Ngabo z’igihugu na Polisi y’u Rwanda

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Tuesday 28, Jul 2026

Perezida Kagame yasabye ko Ikinyarwanda kigishwa mu Ngabo z'igihugu na Polisi y'u Rwanda

Sponsored Ad

skol

Perezida Paul Kagame yasabye Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, ndetse n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda gushyiraho gahunda yo kwigisha Ikinyarwanda.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abari mu Itorero Indangamirwa, Icyiciro cya 16, Perezida Kagame yatangiriye ku isomo rigufi ry’Ikinyarwanda, aho yahereye ku gukosora amakosa amwe n’amwe aba Abanyarwanda bakora mu rurimi kavukire.

Yagize ati "CDS na IGP, ndumva twarumvikanye ko mugomba gushyiraho gahunda yo kwigisha Ikinyarwanda mu Ngabo na Polisi. Hari abantu bakigoreka Ikinyarwanda."

Umukuru w’Igihugu yahereye k’uru rubyiruko rurimo abiga n’abatuye mu mahanga, barimo n’abavuga Ikinyarwanda bibagoye cyane, abibutsa ko ibyo abakuru badashobora kwiga mu Kinyarwanda, bo bashobora kubifata biboroheye cyane.

Abarenga 700 ni bo bitabiriye Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 16, bakaba bamaze ukwezi batozwa umuco nyarwanda, ubunyangamugayo no gukunda Igihugu.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu , Dr. Jean Damascene Bizimana yavuze ko muri iri torero babonyemo ibyonnyi, kuko basanzemo abasore babiri babaswe n’ibiyobyabwenge, ndetse n’abakobwa babiri batwaye inda zitateganyijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa