skol

Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda bagaragaje ubwitange muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

Yanditswe: Monday 29, Sep 2025

featured-image

Perezida Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda bagaragaje ubwitange mu gufana, gucunga umutekano no gushyigikira imigendekere myiza ya Shampiyona y’Isi y’Amagare imaze iminsi 8 ibera i Kigali.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X yagize ati: “U Rwanda rutewe ishema no kuba rwakiriye iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare ya UCI. Ndashimira abakinnyi bose bahatanye mu bice binyuranye by’Umurwa Mukuru wacu, ibyo bagezeho no kwihangana bagaragaje.”

Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient n’abagize uruhare kugira ngo Shampiyona y’Isi y’Amagare ibe iy’amateka.

Shampiyona y’Isi y’Amagare yatangiye kubera mu Mujyi wa Kigali ku wa 21-28 Nzeri 2025. Ni bwo bwa mbere iri kubera muri Afurika nyuma y’imyaka 103 rikinirwa mu bihugu binyuranye.

Ni shampiyona ubusanzwe ikunda kubera i Burayi, aho mu nshuro imaze kuba, izigera kuri 11 ari zo zonyine yabereye hanze y’uyu mugabane.

Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda bitwaye neza muri Shampiyona y’Isi y’Amagare yaberaga i Kigali

Mu minsi 8 ishize, Abanyarwanda bagaragaje ubwitabire buri hejuru mu gushyigikira abari bari mu irushanwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa