skol
fortebet

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi babiri bashya

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Wednesday 15, Jul 2026

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi babiri bashya

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyizeho abayobozi babiri bashya ku mwanya y’abanyamabanga bahoraho muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MINIYOUTH).

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2026, hatangajwe ko hifashishijwe itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, Perezida wa Repubulika yashyizeho Bwana Ngabo Brave Olivier ku mwanya w’umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

Ngabo Brave Olivier asimbuye Candy Basomingera, wari uherutse kugirwa Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri nyuma yo kuva ku buyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Kumenyekanisha Ubukerarugendo Bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau).

Candy Basomingera na we yari yasimbuye Uwayezu Jean François Regis, wari umaze amezi arenga umunani ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mbere yo gukurwa kuri uwo mwanya.

Iyi ni indi ntambwe y’ivugurura rikomeje kugaragara muri Minisiteri ya Siporo mu mezi ashize. Mu Ukuboza 2025, Nelly Mukazayire, wari Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, yagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye Richard Nyirishema, wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi. Muri izo mpinduka kandi, Rwego Ngarambe, wari Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri.

Ngabo Brave yagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

Ishungure Parfait yagizwe umunyamabanga muri Minisiteri y’urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa