skol
fortebet

Perezida Kagame yashyizeho umuvugizi mushya w’ingabo z’u Rwanda[RDF]

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Wednesday 17, Jun 2026

Perezida Kagame yashyizeho umuvugizi mushya w'ingabo z'u Rwanda[RDF]

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yagize Brig Gen Patrick Karuretwa Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze kuri uyu wa 17 Kamena 2026, rivuga ko Brig Gen Patrick Karuretwa gayizwe Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda akazakomeza no gukora inshingano nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda.

Brig Gen Karuretwa yasimbuye Brig Gen Ronald Rwivanga wari umaze imyaka hafi itandatu muri izi nshingano, kuva mu Kuboza 2020.

Brig Gen Ronald Rwivanga aherutse gutangira inshingano zo kuyobora umutwe w’ingabo za Afurika y’iburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye.

Brig Gen Patrick Karuretwa yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu 1992, mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu. Mu rugendo rwe rwa gisirikare yagiye ahabwa inshingano zitandukanye zirimo izo ku rwego rwo hejuru.

Mu bijyanye n’amashuri, Brig Gen Karuretwa afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Mategeko yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2000.

Afite kandi Impamyabumenyi ebyiri z’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s Degrees), yakuye muri The Fletcher School of Law and Diplomacy ya Tufts University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yize hagati ya 2009 na 2011.

Muri Kaminuza ya Tufts, Brig Gen Karuretwa yahize amasomo y’umutekano mpuzamahanga n’umutekano wa muntu hagati ya 2008 na 2009.

Nyuma y’amasomo, yamaze imyaka 10 akora muri Perezidansi ya Repubulika ku myanya itandukanye, irimo kuba umujyanama mu by’umutekano kuva mu 2011 kugeza muri Werurwe 2016.

Kuva mu Ugushyingo 2013 kugera muri Nyakanga 2021, Brig Gen Karuretwa yari Umunyamabanga wihariye w’Umukuru w’Igihugu.

Mu Ukuboza 2024, Brig Gen Karuretwa yagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, afatanya iyi nshingano n’iyo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo.
Yize kandi amasomo atandukanye ya gisirikare arimo ay’Ibikorwa bidasanzwe (Special Operations) n’amasomo y’abayobozi bakuru b’ingabo.

Brig Gen Patrick Karuretwa yavutse ku wa 9 Ugushyingo 1974.

Ibitekerezo

  • Conguratriction

    TURAMWISHIMIYE IMANIZAMURINDE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa