skol
fortebet

Perezida Kagame yasubije abamusaba kuvana ingabo z’u Rwanda muri Congo

Yanditswe: Thursday 15, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yabwiye abamaze igihe bamusaba kuvana Ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubanza kumenya ikibazo cyaba cyaratumye zijyayo, hanyuma bakagikemura.

Sponsored Ad

Yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga, ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abadepite baheruka kwinjira mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Impuguke za Loni kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zimaze igihe zisohora raporo zishinja u Rwanda kuba rufite ingabo zirenga 4,000 ku butaka bw’iki gihugu ngo zaba zaroherejwe guha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Bijyanye n’ibivugwa n’izi mpuguke, ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba bw’Isi ndetse n’imiryango mpuzamahanga itandukanye bamaze igihe bashyira igitutu ku Rwanda barusaba "guhagarika ubufasha kuri M23 no kuvana ingabo zarwo ku butaka bwa Congo".

U Rwanda ntiruremeza na rimwe niba ingabo bivugwa ko rufite hakurya zaba koko ziriyo.

Icyakora Perezida Paul Kagame avuga ko mbere y’uko abamusaba kuvana RDF muri Congo bamugezaho ubwo busabe, bakabaye bamenya icyayijyanyeyo bakagikemura.

Ati: "RDF niba koko iri muri Congo, yajyanyweho n’iki? Kuki wibwira ko yaba iri muri Congo? Yagiye kugira gute? Niba uzi icyayijyanyeyo, niba wizera ko iriyo, kemura icyo kibazo, hanyuma noneho ubaze u Rwanda uti ‘Ariko abasirikare b’u Rwanda mwohereza nijoro, ku manywa bakaba bavuyeyo cyangwa bakagumayo, kuki bajyayo ko ikibazo twakirangije’?"

Yunzemo ati "Ikindi bakwiye guhagarika ni ugufata ikibazo cy’Abanye-Congo bakakigira icyacu, warangiza ukavuga ngo ‘Wigira icyo ukora hano, ibi bindi by’Abanye-Congo ni ibyacu, biratureba.’ Niba wemera ko aba ari Abanye-Congo, wikwifashisha ukubaho kwabo muri Congo ubarwanya, uvuga ko mbafasha".

Imwe mu mpungenge u Rwanda rwakunze kugaragaza nka nyirabayazana y’umwuka mubi uri hagati yarwo na RDC ni imikoranire ya Leta y’iki gihugu n’abarimo umutwe wa FDLR ugambiriye kuruhungabanyiriza umutekano.

Perezida Kagame yibukije ko Leta ya RDC yatangaje kenshi ko ishaka gusenya FDLR, ariko ko ntacyo yigeze iyikoraho, agaragaza ko kuba uyu mutwe ukiriho byerekana ko amasezerano y’ubu butegetsi yari ibinyoma kandi ko hari inyungu bufite mu gukomeza kubaho kwawo.

Ati: "Hari izi Nterahamwe, FDLR, utazizi ni nde hano cyangwa uwo zitahekuye ni nde uri hano? Ariko iki kibazo kimaze imyaka 30. Kuba kimaze imyaka 30 bivuze iki rero? Bivuze ko abantu batubeshya, barabeshya. Baratubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo, ariko inyuma yaho bashaka kugira ngo ahubwo gihore kiriho, kibafashe kugera ku zindi nyungu zabo bashyira imbere.”

Perezida Kagame yavuze ko inyungu ubutegetsi bwa RDC bufite muri FDLR zidashobora mu kubonekera mu kubuza Abanyarwanda uburenganzira bwabo.

Ati: "Twe turababwira, gushyira inyungu zawe imbere, twe ntabwo bitureba nta n’ubwo twarwanya inyungu zabo. Ariko inyungu zawe ntizishobora kuboneka aho inyungu z’abandi cyangwa uburenganzira bw’abandi bitubahirizwa.”

Umukuru w’Igihugu kandi yagaragaje ko atemeranya na Leta ya RDC imaze igihe ivuga ko abagize FDLR ari bake cyane bityo ko ntacyo bashobora gutwara u Rwanda.

Ati: "Abicanyi bake baba abahe? Cyangwa bibavanaho icyaha gute? Muzi ibintu by’iterabwoba, ibyihebe guterera ahantu hejuru se bagomba kuba bangahe? Isi irwana n’abantu batanu bakoze igikorwa cy’iterabwoba.”

Umukuru w’Igihugu mu gihe ikibazo cya FDLR kitabonerwa igisubizo, hari n’abagerageza kuyikuraho icyasha bavuga ko mu Rwanda hari abandi bantu bishwe, mu rwego rwo gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yanenze kandi Isi ikemura ibindi bibazo by’umutekano birimo n’iterabwoba, ariko bikaba bibabaje kuba ikibazo cya FDLR kimaze imyaka 30 yose kidakemurwa.

Yavuze ko mu mboni z’amahanga ibindi bibazo ari byo biremereye kurusha abantu bishe abantu miliyoni y’abantu bari hariya muri RDC "bafite intwaro, bahabwa intwaro n’imyitozo n’ibindi byose na Leta ya Congo".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa