Perezida Kagame yasuye abadepite 3 bo muri Sierra Leone bakoreye impanuka mu Rwanda
Yanditswe: Sunday 31, Mar 2019
Mu gitondo cyo kuwa Gatandatu,Taliki ya 30 Werurwe 2019, nibwo Umukuru w’Igihugu,Paul Kagame aherekejwe n’abagize Guverinoma barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard yasuye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal abadepite bakomoka muri Sierra Leone,baherutse gukora impanuka mu ruzinduko barimo mu Rwanda.
Perezida Kagame yageze aho aba badepite barwariye,arabaganiriza ndetse aranabahumuriza,abifuriza gukira, nyuma y’iyi mpanuka bakoze bari mu rugendo shuli mu Rwanda.
Abakomeretse barimo Umuyobozi w’Impuzamashyaka iharanira Impinduka (C4C) mu Nteko Ishinga Amategeko ya Sierra Leone, Depite Emerson Lamina ari na we wari urembye cyane; Abdoul Hassan Sesay na Dickson Momoh Rogers.
Aba badepite bari mu itsinda ry’abagera ku munani bari gukorera urugendoshuri mu Rwanda. Ririmo kandi Perezida w’Inteko ya Sierra Leone, Dr. Abass Bundu uriyoboye; Chernor Ramadan Maju Bah [Chericoco] uhagarariye Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi rya All People’s Congress (APC); Haja Bintu Fatmata Meama Koroma n’Umwanditsi waryo, Georgiana Luke.
Kuwa 28 Werurwe 2019,nibwo aba badepite bakoreye impanuka mu Mudugudu wa Rwangara, mu Kagari ka Kanzenze ho mu Murenge wa Ntarama mu Bugesera ahagana saa tatu n’igice zo ku wa Kane.
Imodoka barimo yo mu bwoko bwa Toyota Landcruiser yashatse gukatira umuntu wari ku igare nyuma yo kubisikana n’indi, ihita igwa mu muferege.Umwe muri aba badepite yarakomeretse bikomeye abandi batatu barimo n’umushoferi bakomereka byoroshye ndetse ngo batangiye koroherwa.
Aba badepite baje mu Rwanda kwiga uko rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994,basuye ibikorwa bitandukanye u Rwanda rwagezeho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *