skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze ko ishyari ibihugu by’iburengerazuba bifitiye Ubushinwa ridakwiriye guhungabanya Afurika

Yanditswe: Wednesday 01, May 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame,yavuze ko imihangayiko ibihugu biherereye mu Burengerazuba bw’isi biterwa no kuba Ubushinwa bukorana bya hafi na Afurika zidakwiriye kuyihungabanya kuko ariyo izi ibyo ikeneye.

Sponsored Ad

Ubwo yari mu kiganiro mbwirwaruhame cya Milken Institute Global Conference 2019 mu mujyi wa Los Angeles muri Leta zunze ubumwe za America,perezida Kagame yabwiye abari bamuteze amatwi ko imihangayiko ibi bihugu bitewe n’uko Ubushinwa buri gukorana na Afurika cyane,idakwiriye guhungabanya Afurika,kuko ariyo izi icyo ikeneye.

Yagize ati “Imihangayiko y’ibihugu by’Iburengerazuba bw’isi kubera ko Ubushinwa buri gukorana bya hafi na Afurika,igomba kugira ingaruka kuribyo aho kuba kuri Afrika.Uku guhangana kw’ibihugu by’Uburayi na Amerika hamwe n’Ubushinwa bituma afurika ibihomberamo.Afurika ifite ibyo ikeneye ndetse n’inyungu zayo,waba ushaka kubyumva uko cyangwa ukundi.”

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikeneye kuba umugabane wihagazeho ugira uruhare mu iterambere ry’isi aho guhora ari igitambo cy’ubwumvikane buke bw’ibi bihugu.

Kagame yavuze ko icyatuma Afurika itera imbere atari ugukomeza gutega amaboko ahubwo ikwiriye gushyira hamwe ibihugu biyigize bigatera imbere.

Muri iki kiganiro cyitabiriwe n’abantu 600,hatanzwe ibitekerezo binyuranye nyuma ya Nyakubahwa Perezida Kagame wabimburiye abandi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa