skol
fortebet

Perezida Kagame yayoboye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku basirikare 108 mu ishuri rya Nyakinama

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Friday 12, Jun 2026

Perezida Kagame yayoboye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku basirikare 108 mu ishuri rya Nyakinama

Sponsored Ad

skol

Kuriuyu wa Gatanu, tariki ya 12 Kamena 2026, Perezida Paul Kagame yayoboye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku basirikare barangije amasomo mu cyiciro cya 14 cya Senior Command and Staff Course wabereye mu Karere ka Musanze, intara y’amajyaruguru

Abasirikare bakuru 108 baturutse mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP), ndetse no mu bihugu 19 by’inshuti, ni bo barangije aya masomo yatangirwaga mu Ishuri Rikuru rya RDF Command and Staff College riherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze.

Aya masomo yamaze ibyumweru 46 kandi yatangwaga ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda. Yibanze ku masomo ajyanye n’inyigo z’umutekano n’ingamba za gisirikare, igenamigambi ry’ibikorwa bya gisirikare, imyitozo y’ubuyobozi buhuriweho ndetse n’igeragezwa ry’ibikorwa by’ubutumwa butandukanye, hagamijwe gutegura abayarangije ku nshingano zikomeye z’ubuyobozi n’igenamigambi ku rwego rw’ibikorwa bya gisirikare.

Abarangije bose uko ari 108 bahawe icyemezo cya Passed Staff College ndetse n’impamyabushobozi z’amasomo barangije.

Muri bo, abasirikare 55 bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Master of Arts in Security Studies) yatanzwe na Kaminuza y’u Rwanda.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru muri Leta, abayobozi mu nzego z’umutekano, imiryango n’inshuti z’abarangije amasomo, ndetse n’abakuru b’inzego z’umutekano baturutse mu bihugu by’inshuti.

Brigadier General Andrew Nyamvumba, Umuyobozi w’ishuri rya Nyakinama RDF Command and Staff College yashimiye abarangije aya masomo umuhate n’ubwitange bagaragaje.

Yagize ati: “Nimusubira mu ngabo z’ibihugu byanyu, mujye muyobora mwubahiriza indangagaciro z’ubunyangamugayo, mutekereze kure kandi mukore inshingano zanyu mwicishije bugufi.”

Yanashimiye abanyeshuri baturutse mu bihugu by’inshuti kuba baragize iri shuri iwabo no gusangiza abandi ubunararibonye, umuco n’ibitekerezo bitandukanye byabo.

Nyamvumba yavuze ko aya masomo yari agamije kongerera ubushobozi ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu bitandukanye no kunoza imikoreshereze y’ingufu za gisirikare mu bihe by’umutekano bikomeye kandi bihindagurika.

Yongeyeho ko abayarangije batibanze ku bumenyi gusa ahubwo banakomejwe mu ndangagaciro, ubutwari n’ubushobozi bwo kureba kure bukenewe ku muyobozi mu bihe by’umutekano by’iki gihe.

Prof. Didas Kayihura Muganga, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, yasabye abarangije aya masomo gukomeza gukoresha neza ubumenyi, ubunyamwuga n’imikoranire bubakiye muri aya masomo.

Yabashishikarije gukoresha ibyo bungutse mu guteza imbere amahoro, umutekano n’ubuyobozi buboneye mu bihugu byabo no mu muryango mugari.

Ibihugu byohereje abanyeshuri muri aya masomo birimo Benin, Botswana, Burkina Faso, Repubulika ya Centrafrique, Ethiopia, Ghana, Guinée, Jordan, Kenya, Malawi, Mali, Niger, Nigeria, Sénégal, Somalia, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia.

Ibitekerezo

  • Uwomukobwa wishwe arenganye arababaje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa