Perezida Kagame yitabiriye isangira ryahembewemo ikigo cyafashije u Rwanda kurwanya kabore
Yanditswe: Saturday 08, Sep 2018
Ikigo cyo muri Nigeria kigamije guteza imbere ubuhinzi, The International Institute of Tropical Agriculture (IITA) cyahawe igihembo cy’umwaka (Africa Food Prize) gihabwa uwahize abandi mu guteza imbere ubuhinzi bugamije kwihaza mu biribwa muri Afurika.
Iki kigo nicyo cyafashije u Rwanda kuvumbura imbuto y’imyumbati yahanganye n’indwara ya kabore yibasiye ibice bitandukanye by’u Rwanda guhera mu mwaka wa 2014, cyane cyane mu majyepfo y’igihugu.
IITA yahawe igihembo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, mu isangira ryitabiriwe na Perezida Paul Kagame, Perezida wa Ghana Nana Akufo Ado, uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Haileman Desalegn n’abandi banyacyubahiro.
Iki gihembo ngarukamwaka gitangwa n’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA), kigatangirwa mu nama nyafurika yiga ku iterambere ry’ubuhinzi (AGRF).
Olusegun Obasanjo wahoze ayobora Nigeria unakuriye akanama gashinzwe gutoranya abahabwa iki gihembo, yavuze ko ubushakashatsi IITA yakoze bugamije guteza imbere ubuhinzi no kongera umusaruro ari byo byatumye ihabwa igihembo.
Yagize ati “Bahembewe gukora ubushakashatsi n’ikoranabuhanga mu buhinzi, byakemuye ikibazo cy’ibiribwa, bikongera imirire n’amafaranga kuri miliyoni z’abaturage hirya no hino muri Afurika binyuze mu guhanga udushya, bashakira ibisubizo bishya ibibazo bihangayikishije umugabane nk’ubushomeri mu rubyiruko, ihindagurika ry’ibihe n’udusimba twona imyaka.”
Obasanjo yavuze ko iki kigo cyakoze ubushakashatsi bwatumye havumburwa ubwoko busaga 400 bw’imyumbati, insina, ibigori, ibikoro n’ibindi.
Umuyobozi wa IITA, Dr Saginga Nteranya yashimye igihembo bahawe, avuga ko ari umuhate w’urubyiruko rutandukanye bafatanya.
Yakomeje atanga ubuhamya bw’uburyo uyu muryango wagize uruhare mu guhashya icyorezo cya kabore cyari cyibasiye u Rwanda mu myaka ishize.
Yagize ati “Minisitiri Gerardine (w’ubuhinzi) twahuriye i Dakar mu nama ya Feed Africa. Ndibuka Adesina (Perezida wa Banki Nyafurika Itsura amajyambere) ampamagara akansaba kuganira na Gerardine. Yarambwiye ati ‘dufite ikibazo cy’imyumbati mu Rwanda, imyumbati yibasiwe na kabore.”
“Ngaho mwibaze imyumbati icitse muri aka karere! Twakoranye na RAB tubona igisubizo, dukora bumwe mu bwoko bw’imyumbati bwihanganira indwara, dutabara icyo gihingwa muri aka karere.”
Saginga yasabye Perezida Kagame nk’umuyobozi wa Afurika Yunze ubumwe gukomeza gukora ubuvugizi ngo ubushakashatsi mu buhinzi buhabwe imbaraga.
Ati “Ubushakashatsi nicyo gishoro cyiza kibyara umusaruro. Iyo hatabaho ubushakashatsi imyumbati yakabaye yaracitse kuri uyu mugabane.”
Igihembo Africa Food Prize cyatangiye gutangwa mu mwaka wa 2005 hagamijwe gushimira abantu cyangwa ibigo bishishikajwe no gushakira ibisubizo ibibazo biri mu buhinzi nk’ibura ry’imbuto, guhendwa ku musaruro w’umuhinzi, ubumenyi buke bw’abahinzi, imihindaguriikire y’ibihe ibangamira umusaruro n’ibindi.
IITA yahembwe isanzwe ikora ubushakashatsi bugamije kongerera agaciro imbuto z’ubuhinzi ndetse n’umusaruro. Yashinzwe mu mwaka wa 1967.
Ubwo Olusegun Obasanjo yashyikirizaga igihembo Dr Saginga Nteranya
Ibitekerezo
Nigeria oyeee!!! Nikomeze igaragaze ubufatanye mugushakira Africa ibisubizo.